Dj Ira ku rutonde rw’abantu 36 baherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

1,600
kwibuka31

Umurundikazi umaze igihe akora ibyo kuvanga imiziki mu Rwanda uherutse gusaba Perezida ubwenegihugu bw’u Rwanda amaze kubuhabwa.

Nyuma y’aho muri uku kwezi kwa gatatu gushize taliki ya 16 z’uno mwaka umurundikazi uzwi ku kazina ka Dj Ira asabye Perezida Paul Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda bukiyongera ku bwo yari asanganywe bw’Uburundi nk’ubwenegihugu bwe bw’inkomoko, uyu mukobwa kuri ubu amaze kubuhabwa nk’uko bigaragara mu igazeti ya Leta numero 14 yasohotse kuri 7 z’uku kwa Kane 2025.

Ubusanzwe ubwenegihugu bw’u Rwanda buboneka mu buryo butandukanye nko kuba waravukiye ku butaka bw’u Rwanda, ubwenegihugu bw’inkomoko, ubwenegihugu buturuka ku gushyingiranwa, mu gihe hari n’ubuturuka ku kugirwa Umunyarwanda n’ibindi.

Comments are closed.