Dolly Parton yasubitse ibitaramo kubera ‘ibibazo by’ubuzima’


Dolly Parton yasubitse ibitaramo bye yari ateganyije gukorera i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abwira abafana be ko akeneye “ubuvuzi bwimbitse” kugira ngo ahangane n’“ibibazo by’ubuzima” amazemo igihe.
Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu muhanzi w’indirimbo za country ufite imyaka 79 yasobanuye ko atabona igihe gihagije cyo kwitegura imyitozo y’ibitaramo bitandatu byari biteganyijwe kubera kuri The Colosseum muri Caesars Palace mu Kuboza.
“Nkeneye gusa akanya gato ngo nitegure ibitaramo, nk’uko babivuga,” ni ko yanditse, atangaza ko amatariki mashya yimuriwe muri Nzeri 2026.
“Kandi ntimukwiye kugira impungenge z’uko ndimo kureka umuziki, kuko Imana ntirambwira guhagarika.”
Parton ntiyigeze atangaza imiterere y’ibibazo by’ubuzima afite, ariko aherutse gupimwa basanga afite ikibazo cy’impyiko bakavuga ko biterwa n“ibibazo byinshi”, nyuma muganga amutegeka guhagarika ingendo zimwe na zimw no kwirinda umunaniro wa hato na hato.
Uyu muririmbyi yagiye amenyekana cyane ku ndirimbo nka Jolene, Coat of my mum,…
Comments are closed.