DON JAZZY YONGEYE KWEGUKANA IGIHEMBO MURI PUSE AWARDS

1,393

DON JAZZY YEGUKANYE IGIHEMBO CY’UWAGIZE URUHARE MU KUMENYEKANA K’UMUZIKI WO MURI NIGERIA MURI 2024

Ni ibihembo byatanzwe mu byiciro bitandukanye mu gihugu cya Nigeria, biteguwe na Pulse mu rwego rwo gushimira abagize uruhare mu kumenyekanisha iki gihugu mu myidagaduro ibizwi nka Show business bakunze kwita mu mpine show biz.

Habanje guhembwa abahize abandi mu mideli, uwitwa Rita Orji akaba ariwe wahembwe.

Uwahize abandi mu gukoresha urubuga rwa instagram yabaye Asherkine;

Umukinnyi wa filime mwiza kurusha abandi mu bagore aba Bimbo Ademoye.

Mu bandi bahembwe harimo nka Mark Angel, umunyarwenya ukunzwe muri Afrika, akaba yabaye uwahize abandi mu kurebwa ku rubuga rwa Facebook.

Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Michael Collins Ajereh w’imyaka 42 yahise yuzuza ibihembo 6 yatwaye mu myaka itandukanye, ndetse akaba yarabitwaye mu byiciro birenze kimwe; Harimo icyo yatwaye muri 2006 cy’uwatunganyije indirimbo nziza kurusha abandi, akongera kucyisubiza muri 2007, akagaruka nanone muri 2011, 2014, 2015 akaba yaherukaga guhabwa igihembo muri 2019.

Comments are closed.