Donald TRUMP arashinja Biden na Zelensky kuba ba nyirabayazana b’intambara ya Ukraine na Russia

933

Bwana Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika arasanga Perezida Joe Biden wamusimbuye na Zelensky aribo bateye intambara igihugu cya Ukraine kimaze igihe kirwana n’Uburusiya.

Donald Trump avuga ko Volodymyr Zelenskyy na Joe Biden uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari bo bagabye intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya muri Gashyantare 2022.

Intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya imaze imyaka ibiri irenga, kandi ku bwa Trump nta mpinduka zigaragara ku murongo w’imbere ugereranije n’inkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye Ukraine ndetse n’ibihano bayagaragaraga ko bikakaye byafatiwe Uburusiya, umukandida w’Abarepubulikani mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje kwemeza ko Perezida Zelensky wa Ukraine ari we wakoze ikosa, nubwo akomeje kugirana umubano mwiza na we.

“Yagize ati:”Ntekereza ko Zelensky yari akwiye kuba umunyabwenge buhagije ku buryo yari kwirinda iriya ntambara, ariko ibyo ntibikuyeho ko nshobora kumufasha

Bwana Trump mu kiganiro kigufi yagiriye kuri Patrick Bet-David’s podcast yakomeje agira ati:”Ikibazo cya Ukraine n’Uburusiya cyakagombye kuba cyarakemutse mbere cyane rwose iyo tugira amahirwe yo kuba dufite perezida ubasha gukoresha byibuze kimwe cya kabiri cy’ubwonko bwe”

Donald Trump yakomeje avuga ko Perezida Joe Biden ariwe nyirabayazana w’intambara imaze guhitana abatari bake n’ibikorwa remezo byinshi muri Ukraine, kandi ko kugeza ubu ntacyo ari gukora kigaragara ngo ahoshe iyo ntambara.

Donald Trump umuherwe w’imyaka 78 y’amavuko niwe wongeye gutangwa nk’umukandida mu ishyaka rye ry’Abarepubulikani ngo azahangane na Harris uzaba uhagarariye aba demokarate nyuma y’aho Joe Biden akuriyemo ake karenge.

Comments are closed.