Donald Trump yahawe igihembo cy’amahoro

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryaraye rihaye igihembo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump nk’umuntu waharaniye amahoro ku isi.
Perezida Donald Trump wa Reta Zunze Ubumwe za Amerika yaraye ahawe igihembo cy’amahoro cyatanzwe na FIFA ku nshro ya mbere, mu muhango wabaye mbere y’uko tombora y’uburyo amakipe y’ibihugu azahura mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2026 mu mupira w’amaguru kw’isi itangura ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 5 Ukuboza 2025.
Bwana Infatino GIANNI uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi washykirije Donald Trump kino gihembo yagize ati:”Uyu mugabo yakoze ibikomeye kandi bidasanzwe mu guharanira amahoro, Perezida Trump yahuje abantu ku isi yose”
Abenshi mu bakurikiranira hafi ibijyanye na politiki ya ruhago, baravuga ko bitabatangaje kuba Trump yatsindira kino gihembo, bakabivuga bashingiye ku bushuti budasanzwe aba bagabo babiri basanzwe bafitanye.
Usibye igikombe cya kinini gikoze muri zahabu, Perezida wa FIFA Infatino GIANNI yongeye yambika Donald Trump umudari, ndetse amuha na seritifika (Certificate) y’ishimwe.
Mu ijambo rye ubwo yari amaze gushyikirizwa igihembo, Perezida Trump yavuze ko yarokoye amamiliyoni mu bikorwa bitandukanye bye, ndetse ko yahagaritse intambara zimwe na zimwe zari zisigaje akanya gato ngo zitangire, ati:”Iki ni igihembo gikomeye mu buzima bwanjye, muri manda yanjye ya kabiri nakoze ibitari bike mu bijyanye n’amahoro no kuyagarura aho yari yarabuze, hari aho intambara zatutumbaga mbese hasigaye gusa imbarutso, ariko twakoze ibikomeye zirahagarara, nshimiye cyane Infatino wabibonye akabiha agaciro“
Perezida Donald Trump abonye kino gihembo nyuma y’aho muri uku kwa cumi gushize abuze igihembo cy’amahoro cyitiriwe NOBEL kigahabwa María Corina Machado, Umunya-Venezuela aharanira demokarasi.
Icyo gihe TRUMP yavuze ko ariwe wari ukwiriye guhabwa Igihembo cya Nobel kubera ibikorwa byo kugarukana amahoro mu bice bitandukanye ku isi avuga ko yakoze.
Bimwe mu bikorwa byo kugarura amahoro Trump yahagarariye cyangwa ahagarariye muri uno mwaka, harimo amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Israel na Hamas muri Gaza, hagati ya Israel na Irani mu kwa gatandatu uyu mwaka nyine.
Twibutse ko imikino y’igikombe cy’isi umwaka wa 2026 izabera muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, ndetse mu muhango wa tombola, ibyo bihugu nabyo byari byahagarariwe.
Comments are closed.