Donald Trump yavuze ko mukeba we mu matora Kamala Harris arwaye mu mutwe

151

Abo mu ishyaka ry’Aba-Républicains bakomeje kwinubira imvugo Donald Trump ushaka kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje gukoresha kuri Visi Perezida Kamala Harris.

Trump kuri uyu wa 29 Nzeri 2024 yatangarije abamushyigikiye muri Pennsylvania ko Kamala na Perezida Joe Biden bangiritse mu mutwe, abashinja guha rugari abimukira binjira muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko.

Yagize ati “Joe afite ubumuga bwo mu mutwe. Birababaje ariko ntababeshye ntekereza ko Kamala Harris na we yavutse muri ubwo buryo.”

Aya magambo Trump yanayavugiye imbere y’abamushyigikiye muri Leta ya Winsconsin tariki ya 28 Nzeri, ati “Kamala afite ubumuga bwo mu mutwe. Niba mubitekerezaho, umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe gusa ni we wakwemera ko ibi biba mu gihugu cyacu.”

Umunyamuryango w’iri shyaka, Senateri Lindsey Graham, yatangaje ko Kamala Harris adafite ubumuga bwo mu mutwe, nubwo Trump we akomeje kubishimangira, asaba umukandida wabo kwibanda ku by’ingenzi mu gihugu, aho gutukana.

Senateri Graham yagize ati “Icyo nabwira Perezida Trump ni iki: Abantu baba bakwizeye ku bukungu, ku mupaka, ku gaciro k’ifaranga no kuri politiki mpuzamahanga mu buryo bwagutse. Ibande kuri ibyo.”

Depite Tom Emmer yabajijwe niba atekereza ko Kamala afite ubumuga bwo mu mutwe nk’uko Trump yabitangaje, yasubije ko Visi Perezida ari amahitamo mabi, ariko ko Aba-Républicains bakwiye kwibanda ku by’ingenzi. Ati “Ntekereza ko dukwiye kwibanda ku biri ngombwa. Ntekereza ko Kamala Harris ari amahitamo mabi ya Amerika.”

Umu-Républicain wabaye Guverineri wa Maryland usanzwe adashyigikiye Trump, Larry Hogan, yatangaje ko amagambo ya Trump kuri Kamala ari igitutsi bafite ubumuga bwo mu mutwe. Ati “Si igitutsi kuri Visi Perezida gusa, ahubwo ni igitutsi no ku bafite ubumuga bwo mu mutwe bya nyabyo.”

Icyakoze, Kevin McCarthy wayoboye Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika yagaragaje ko ibyo Trump yavuze ari ukuri, kuko ngo umuntu wemerera abimukira “b’abicanyi” 13.000 kwinjira muri Amerika si muzima.

Yagize ati “Uratekereza ko umuntu muzima mu mutwe yakwemerera abicanyi 13.000 mu gihugu cyawe?” Yasubizaga umunyamakuru Manu Raju wa televiziyo CNN.

Donald Trump arwanya yivuye inyuma politiki yo kwakira abimukira muri Amerika. Akunze kuvuga ko ari abanyabyaha baba barasohotse gereza z’ibihugu bakomokamo, bityo ko badakwiye guhabwa ikaze.

Comments are closed.