Donald Trump yitabye urukiko ku kayabo yishyuye indaya akabihisha

3,555
Kwibuka30

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye urukiko kuri uyu wa Kabiri, asubiza ku byaha ashinjwa birimo impapuro mpimbano zishingiye ku mafaranga yishyuye umugore baryamanye kugira ngo atamutamaza, nyamara akabihindurira inyito mu bitabo by’ibaruramari.

Trump yinjiye mu rukiko rwo muri Manhattan ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’iminsi ahagamagajwe ngo yisobanure.

Ashinjwa ibyaha 34 bifite aho bihuriye n’inyandiko mpimbano ikigo cye Trump Organization cyishyuye uwahoze ari umunyamategeko we Michael Cohen, kimusubiza ayo yatanze yishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni Stormy Daniels wari ugiye kujya mu itangazamakuru.

Cohen yishyuye Daniels $130,000 mbere gato y’amatora yo mu 2016 ari nayo yashyize Trump ku butegetsi. Ubushinjacyaha buvuga ko Trump yishyuye Daniels ngo amupfuke umunwa atajya kuvuga ko baryamanye, bikaba byamwicira amahirwe mu matora.

Trump ashinjwa ko ayo mafaranga yishyuye icyo yari agamije ari ukugira ngo yigaragaze neza muri rubanda cyangwa se nka kimwe mu bikorwa byo kwiyamamaza, mu gihe amategeko ya Amerika atemerera umukandida kwishyura arenze $2,700 umukandida aba yemerewe guha undi muntu ku giti cye mu gihe cy’amatora.

Ibirego bishinjwa Trump ahanini bishingiye ku kuvuga ko yakoresheje impapuro mpimbano kuko mu gusubiza Cohen ayo yishyuye Daniels, ntaho byagaragajwe impamvu nyayo yatanzwe.

Trump ni we Perezida wa mbere wa Amerika uhagamajwe mu rukiko ku byaha nk’ibyo bishobora no kumufungisha.

Kwibuka30

Abashinjacyaha bafite akazi ko kugaragaza ko ibyaha Trump ashinjwa ari ibyaha bikomeye bishobora no kumufungisha, cyane cyane bagerageza guhuza gukoresha impapuro mpimbano no kuba yari afite undi mugambi wo gukora ibyaha bikomeye.

Ubusanzwe abaye ari impapuro mpimbano, nta kidasanzwe Trump yaba atinya kuko kidahanishwa igifungo ariko byagizwe ibyaha bikomeye, ashobora gufungwa kugera ku myaka ine.

CNN yatangaje ko mu cyumba cy’urukiko hari harimo abanyamakuru bake nabo batemerewe gutangaza imbonankubone ibiri kuba, icyakora bemerewe gufata amafoto mbere y’uko urubanza rutangira.

Trump yinjiye mu rukiko atuje, abanza kwitegereza abanyamakuru akomereza imbere aho abashinjwa bahagarara mu rukiko. Bivugwa ko mu kwiregura kwe atigeze avugira hejuru, yari atuje.

Trump n’abamwunganira mu mategeko babwiye umucamanza ko ibyaha ashinjwa ari ibihimbano, bigamije kumwanduriza isura dore ko ateganya kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe umwaka utaha.

Nyuma yo kwitaba urukiko, urubanza rwa Trump rwashyizwe tariki 4 Ukuboza uyu mwaka.

Umuntu wo ku rwego rwo hejuru muri Amerika waherukaga kwitaba urukiko ashinjwa ibyaha bikomeye ni John Edwards wiyamamaje ashaka kuba Perezida wa Amerika, aho yashinjwe gusaba abaterankunga miliyoni y’amadolari yo kwishyura umugore yari yarateye inda ngo aceceke.

Urukiko rwaje kumugira umwere ariko bigira ingaruka zikomeye ku mwuga we wa politiki kuko usa n’uwarangiriye aho.

(Inkuru ya Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.