DORE IBYO PSG IRI GUHA KYLIAN MBAPPÉ KUGIRA NGO YONGERE AMASEZERANO

8,228

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya siporo muri Paris Saint-Germain, Leonardo, avuga ko iyi kipe izakora “ibishoboka byose” kugira ngo amasezerano ya Kylian Mbappe yongererwe igihe.

Biteganijwe ko uyu mukinnyi watwaye igikombe cy’isi muri 2018 yari kuba yigurisha ibizwi nka free agent mu cyongereza mugihe amasezerano ye azarangira ku ya 30 kamena akajya i Madrid. Uyu mukinnyi w’Ubufaransa amaze igihe kinini afitanye isano no kwerekeza i Madrid, bivugwa ko yatanze amafaranga miliyoni 180 zama euro (miliyoni 200 $) kuri Mbappe muri Kanama.

N’ubwo Lionel Messi yatsindiye Ballon d’or inshuro zirindwi akaba ari muri iyi kipe, Mbappe yashimangiye ko ari urufunguzo rwa PSG kugira ngo ibone insinzi muri iyi minsi. Ibitego 24 yatsindiye muri shampiyona kuri 7 Messi afite kugeza ubu bigaragaza uruhare agira muri iyi kipe yo mu mugi w’I Paris.

Uyu musore wimyaka 23 anganya na Zlatan Ibrahimovic yatsinze ibitego 156 muri PSG mumikino ishize yatsinze Saint-Etienne. Leonardo yatangarije ikinyamakuru L’Equipe cyo mu Bufaransa ati: “Igihe cyose atari yasinyira indi kipe, tuzagerageza byose. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tugumane.”

Uyu munyaburezili yahakanye ibivugwa mu bitangazamakuru byombi byo muri Espagne n’Ubufaransa iyi kipe yahaye Mbappe umushahara wa buri mwaka wa miliyoni 50 zama euro. Mbappé n’abari n’umuhagarariye batekereza ku cyifuzo cya PSG, kikaba cyari gutuma umushahara uzamuka ugera kuri miliyoni imwe y’amayero buri cyumweru (hafi miliyoni 52 z’amayero ku mwaka) kugira ngo amwemeze kandi yange iterambere Real Madrid yizeye binyuze mu kumusinyisha.

Comments are closed.