DORE IGITEGEREJE KUBA KU MENYO YAWE NIBA UGIKOMEJE KURYA INZARA.

588

NIBA USANZWE URYA INZARA BYABA BYIZ UTANGIYE KUBICIKAHO KUKO AMENYO YAWE ARI MU KAGA.

N’ubwo abensh mu babikora baba barabwiwe ko ari bibi kurya inzara, bikunze kugorana gucika kuri iyi ngeso mugihe biba byarabaye akamenyero ku muntu usanzwe abikora.

Kurya inzara bishobora guhurirwaho n’abantu bafite ubwoba, bahangayitse cyangwa bafite ibindi bintu bibagoye batabasha kwivanamo, mu rwego rwo kugerageza kubyirengagiza. N’ubwo bibafasha ariko igikomeye ni uko baba bangiza ubuzima bw’amenyo yabo ariko batabizi.

Richard Scher, umuganga akaba n’umushakashatsi yatangaje ko inzara zibika ubwoko bwose bw’udukoko dutera indwara tuba mu muryango wa “enterobacteriae“, aha hakaba habonekamo utwitwa “Salmonella” na “Ecoli” tuba twihishe mu nzara. Mu gihe cyose umuntu ariye inzara, utwo dukoko dusoreza mu nzira iberamo igogora kuburyo dushobora guteza indwara ziterwa n’umwanda.

Anna Peterson, umuganga w’amenyo akaba anagira abantu iama yo kwirinda uburwayi bufata amenyo yavuze ko kurya inzara bishobora gutuma amenyo ahongoka nyuma yo gukomeza kuyasunikira kuruma inzara igihe kirekire, ndetse hakaba n’ubwo amenyo yajegera bikarangira avuyemo.

Birashoboka ko abasanzwe bafite uyu muco bawucikaho gake gake, bikabarinda ingaruka ziterwa nabyo:

Gutangira gake gake ubyikuramo, bituma kakamenyero wagize ko kurya inzara rimwe na rimwe ugashiduka byikoze, kagabanyuka

Kudatereka inzara ngo zikure bituma umuntu wari usanzwe azirya yibuka ko zitarakura, ariko kandi hari n’aho bivugwa ko ku bagore gutereka inzara bakazitaho bazisiga bituma badatekereza kuzirya.

Gukoresha udukoresho twabugenewew duca inzara iyo bigiawe akamenyero, birinda abantu gukoresha amenyo bazica.

Abafite ibibazo bigira ingaruka ku mitekerereze bagirwa inama yo kugana abaganga bakabafasha.

Comments are closed.