Dore impamvu zatumye kandidatire ya Rwigara Diane itemerwa

818

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemerewe guhatanira kuyobora u Rwanda, kuri urwo rutonde n’ubundi hagarutseho abagabo batatu baherutse guhatanira uwo mwanya aribo Paul Kagame watanzwe n’umuryango RPF Inkotanyi, Bwana Muhayimana Philippe wiyamamaza nk’umukandida wigenga ndetse na Dr HABINEZA Frank wa Democratic green party Rwanda.

Bamwe mu bazwi bataje kuri uru rutonde ariko bagiye bagarukwaho n’abatari bake, harimo Diane Rwigara umukobwa wa nyakwigendera Rwigara Asynapol, umwe mu baherwe u Rwanda rwagize ariko umaze igihe yitabye Imana.

Mu ijwi ry’umuyobozi wa NEC, yavuze impamvu uyu mutegarugori atemerewe kwiyamamariza uwo mwanya ku nshuro ya kabiri kuko n’ubushize yari yangiwe kubera kutuzuza ibisabwa yagize ati:”Rwigara Nhimyimana Diane, mu mwanya w’icyemezo kigaragaza koumuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, (Criminal record) yatanze kopi y’urubanza, ku mwanya w’icyemezo cy’ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, yatanze inyandiko y’ivuka…..”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Diane atujuje abantu nibura 12 bafatiye irangamuntu mu turere kandi bari kuri liste y’itora y’aho ngaho, utwo turere ni Kamonyi, Kayonza, Musanze, Burera, Gatsibo, Gasabo, Nyagatare,….

Diane Rwigara yongeye agaragara mu buriganya ku bantu bamusinyiye

Mu ijambo rye, umuyobozi wa NEC yavuze ko hari abantu Diane yagaragaje ko bamusinyiye ariko amazina yabo akaba adahuye n’ari mu kigo cy’irangamuntu, ndetse ko hari abantu avuga ko bamusinyiye bo mu Karere ka Huye na Gisagara ariko abo bantu irangamuntu zabo zikaba zitabaho.

Kugeza ubu Diane Rwigara ntaragira icyo avuga kuri uyu mwanzuro wa NEC, gusa uyu mukobwa aherutse gushyira ubutumwa bwe kuri twitter ku munsi w’ejo kuwa gatatu avuga ko yizeye noneho ko NEC iri bumuhe amahirwe yo guhatanira umwanya wa perezida.

Twibutse ko abagera kuri 6 aribo batemerewe guhatanira gutura mu Rugwiro.

Comments are closed.