Dore imyanzuro yafatiwe mu nama y’aba Perezida bo muri EAC yabereye muri Kenya.

11,602

Nyuma y’inama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC yagombaga kurebera hamwe ikibazo cy’umutekano muke muri DRC, imwe mu myanzuro yahafatiwwe yashyizwe hanze.

Imyanzuro y’ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC yabereye I Nairobi byasabye ko intambara muri RDC ihita ihagarara, M23 ikava mu birindiro,hakaba ibiganiro n’inyeshyamba. Hanzuwe kandi ko hagomba guhagarika amagambo ahembera amacakubiri kubavuga ikinyarwanda n’ubwicanyi bwabakorerwaga.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, byatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Kamena 2022,Perezida Uhuru Kenyatta yakiriye Yoweri Museveni wa Uganda, Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo na Felix Tshisekedi wa RDC.

Umukuru w’Igihugu umwe ni we utitabiriye iyi nama, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, wahagarariwe na Ambasaderi w’igihugu cye muri Kenya, John Stephen Simbachawene.

Abakuru b’Ibihugu by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba basabye ko intambara ihagarara muri Congo, ndetse “inyeshyamba zikava mu birindiro” byazo mu bice ziheruka gufata.

Umwanzuro ugira uti “Abakuru b’ibihugu basabye ko imirwano ihita ihagarara bigashyirwa mu bikorwa, guhagarika amakimbirane kandi bigahita bikorwa, harimo kuva mu birindiro by’uduce duherutse gufatwa.”

Icyakora iri tangazo ntiryigeze rivuga izina M23 mu nyandiko yagiye hanze gusa hemejwe ko iva mu duce yafashe.

Undi mwanzuro wafashwe nuko imvugo zigambiriye abantu, imbwirwaruhame zirimo urwango, gukangisha Jenoside, n’andi magambo ahembere urwango y’abanyepolitiki bigomba guhagarara, kandi bigacibwa intege ku mpande zose (zihanganye) maze abatuye Congo bagashishikarizwa gushyira hamwe kugira ngo agace k’Uburasirazuba bwa kiriya gihugu kabone amahoro.”

Havuzwe kandi ko mu nama yo ku Cyumweru y’Abagaba Bakuru b’ingabo z’ibihugu 7 bya EAC, babashije gusesengura ku bibazo bihari, baganira ku bikorwa bya ziriya ngabo, bavuga ku bijyanye na sitati zizaba zifite, amategeko azazigenga n’ibindi bijyanye n’amategeko n’akazi tekinike gakenewe kugira ngo izo ngabo zitangire ibikorwa byazo n’indi mirimo izaba izijyanye.

Umutwe w’izi ngabo zizoherezwa muri RDC uzashyirwaho hagendewe ku masezerano ya EAC avuga Amahoro n’Umutekano, n’ubufatanye mu by’umutekano (cooperation in defense).

Abakuru b’Ibihugu bakaba bemeje inyandiko zikubiyemo imyanzuro yose yafashwe n’Abagaba Bakuru b’ibihugu bya EAC mu nama yabaye ku Cyumweru tariki 19 Kamena, 2022.

Comments are closed.