Dore isura nshya ya Bwana Barafinda nyuma yo kuvuzwa mu mutwe.(Photos)

6,673

Nyuma yo kujyanwa i Ndera akavuzwa indwara zo mu mutwe, BARAFINDA yabaye mushya bigaragarira buri wese.

SEKIKUBO BARAFINDA wamenyekanye mu itangazamakuru cyane ubwo yagaragazaga inyota yo kuyobora igihugu mu mwaka wa 2017, aho yashakaga guhanganira uwo mwanya na prezida Paul Kagame.

Nyuma yo gukurwa ku rutonde, Bwana BARAFINDAyakomeje avuga ibintu bitandukanye ndetse bamwe bakabiha agaciro ariko abandi bari bazi gushishoza bakavuga ko atari we ko ahubwo afite uburwayi cyangwa yaba afite abandi bari kumukiresha.

Mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize wa 2020, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatumije ku cyicaro cyayo Bwana BARAFINDA SEKIKUBO Fred, bumuhata ibibazo, nyuma urwo rwego rwaje kuvuga ko BARAFINDA ashobora kuba yari afite ibibazo byo mu mutwe, bityo rutegeka ko ajyanwa i Ndera ahazwi nka CARAES akurikiranwe harebwe koko ko nta kibazo yaba afite, nyuma ibisubizo byo kwa muganga byagaragaje ko afite uburwayi, avurirwa i Ndera mu gihe cy’amezi atandatu yose nubwo hari abakomeje kuvuga ko ari impamvu yo kumucecekesha atarwaye.

Nyuma yo gusezererwa, BARAFINDA yabujijwe kongera guhura n’itangazamakuru, ndetse n’abanyamakuru barihanangirizwa kongera kumutesha umutwe.

Nyuma y’icyo gihe afata imiti, ishusho ya BARAFINDA yarahindutse ku buryo bibonekera buri muntu, ubu yarabyibushye ku buryo bigoye kumenya ariwe koko.

Amafoto ya Barafinda:

Leave A Reply

Your email address will not be published.