Dosiye ya Barikana Eugene yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha

427
RPF

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Barikana Eugène, wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 16 Gicurasi 2024.

Barikana Eugène yatawe muri yombi ku wa 13 Gicurasi 2024 akurikiranyweho icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mugabo wamaze kwegura mu Nteko Ishinga amategeko, yavuze ko izi ntwaro yazitunze kera akibana n’abasirikare, nyuma akaza kuzibagirwa.

Icyo abantu benshi bibajijeho ni ubwoko bw’intwaro uyu mugabo yasanganywe, na cyane ko kuva ku nkoni kugera kuri ’fighter jet’ byose bishobora kubarwa mu ntwaro.

Kuri Barikana, amakuru avuga ko uyu mugabo yasanganywe gerenade imwe, ndetse anasanganwa ’magazine y’amasasu akoreshwa mu mbunda izwi cyane ku rwego mpuzamahanga ya AK 47 ntoya, cyangwa se ’submachine gun.’

Ubusanzwe, magazine ya AK 47 iba ishobora kwakira amasasu agera muri 30, uretse ko ashobora kwiyongera cyangwa akagabanuka.

Icyaha akurikiranyweho cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, giteganwa n’ingingo ya 70 y’itegeko ryerekeye intwaro. Aramutse abihamijwe n’Urukiko yahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni e 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB iributsa abaturarwanda ko gutunga intwaro bifite amategeko abigenga ko kandi unyuranyije nayo uwo ari we wese aba akoze icyaha ndetse akurikiranwa nk’uko amategeko ahana mu Rwanda abiteganya.

Barikana yabaye umudepite kuva mu 2013, mbere yaho akaba yari Umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe hagati ya 2010 na 2013. Kuva mu 2003 kugera mu 2013, uyu mugabo yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu gihe yari Préfet wa Préfecture ya Kibungo hagati ya 1999 na 2001.

Leave A Reply

Your email address will not be published.