Dosiye y’umucuruzi Gatsinzi Oscar mu bishobora kuba byirukanishije abagenerali ba RDF

588
kwibuka31

Imwe mu mpamvu zatumye Perezida Paul Kagame yirukana  bamwe mu bagenerali bakomeye ba RDF harimo na dosiye y’umucuruzi witwa Gatsinzi Oscar, bivugwa ko yaba yaratokeshejwe n’ibi bikomerezwa nyuma yo guhabwa akantu.

Ejo bundi ku italiki ya 30 Kanama 2024 nibwo minisiteri y’ingabo z’igihugu MINADEF yasohoye itangazo rivuga ko hari abasirikare bakuru birukanywe mu ngabo z’igihugu. Ni inkuru yanashyizwe no ku mbuga nkoranyambaga za RDF nka X yahoze yitwa Twitter.

Iyi nkuru yigaruriye imitwe y’inkuru mu bitangazamakuru bitandukanye harimo iby’imbere mu gihugu, ibya Leta n’iby’igenga, ndetse no hanze y’igihugu hari ibitangazamakuru byagiye biyigarukaho.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Mnisiteri y’ingabo MINADEF ndetse rinasobanurwa neza n’umuvugizi wayo Brig.Gen. Ronald Rwivanga yagize ati:”Gen.Maj Nzaramba yirukanywe kubera ruswa no gukoresha nabi amafarangayari yari agenewe kwita ku mibereho myiza y’abasirikare, mu gihe Col. Dr Uwimana we yirukanywe kubera amakosa akomeye no kunyuranya n’amahame n’indangagaciro za RDF

Maj.General MArtin Nzaramba RDF imushinja ibyaha bijyanye na ruswa.
Colonel Dr. Uwimana Etienne amakosa akomeye no kunyuranya n’amahame n’indangagaciro za RDF

Indorerwamo.com yashatse gukora ubucukumbuzi bwimbitse ngo imenye mu by’ukuri uburyo aba bagabo bubashywe ndetse bahembwaga agatubutse bijanditse mu bikorwa bya ruswa.

Amwe mu makuru yizewe twaje kumenya ni uko hari aho aba bagabo bagiye bavugwaho ruswa mu bihe bitandukanye bagiye bakorana na bamwe mu bacuruzi bakomeye mu Rwanda, ndetse aba bagabo bombi bari basanzwe babarizwa mu ngabo z’u Rwanda bagaragara cyane muri dosiye y’itoroka ry’umugabo w’umucuruzi ukomeye wari uzwi hano mu mujyi wa Kigali witwa GATSINZI Oscar, bikavugwa ko bano bagabo bashobora kuba barakiriye agatubutse bagatorokesha uyu mugabo.

Bwana Gatsinzi Oscar, abamuzi bavuga ko yari umucuruzi udasaba umunyu, mbese yari umwe mu bazwi hano mu gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali, akaba umunyamuryango wa RPF Inkotanyi.

Amakuru dufite avuga ko uyu mugabo yagiye apfubiranya kenshi na bamwe mu bacuruzi bakomeye bari mu muryango wa RPF inkotanyi, bigera aho mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe umwaka ushize wa 2023 uyu mugabo Gatsinzi Oscar yaje gufungwa ariko  agafungirwa ahantu umuryango we uvuga ko utigeze umenya.

Nyuma y’amezi hafi umunani, ni ukuvuga mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2023 uyu mugabo yaje kongera kugaragara nk’uko twabibwiye n’abari hafi y’umuryango we, ari nabwo bivugwa ko yahise atorokeshwa mu mpera z’umwaka ushize, avanwa mu gihugu byose bigizwemo uruhare na bariya ba generali babiri ba RDF baherutse kwirukanwa.

Ikusanyamakuru rya gisirikare ryaje kuvumbura ayo mafuti yose basanga bifite ishingiro, ndetse ko abo ba generali babiri inyuma, ari nabwo hafashwe icyemezo cyo kubirukana burundu mu ngabo z’igihugu RDF.

Ku murongo wa terefone, Indorerwamo.com yagerageje kuvugana n’umuvugizi w’urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda RCS, mu magambo make atubwira ko ibireba  bariya basirikare byose nabibaza MINADEF, naho ibya Gatsinzi Oscar byo ntacyo yabivugaho, ati:”Ibijyanye n’igisirikare byose bibazwa MINADEF n’umuvugizi wayo, naho ibya Gatsinzi byo ntabyo nzi

Kugeza ubu inshuti za Bwana Gatsinzi Oscar n’umuryango we nabo bavuga ko batazi aho aherereye, gusa amakuru azwi neza neza ni uko atari muri gereza n’imwe yo mu Rwanda.

Comments are closed.