Dosiye y’umunyamakuru Theogene yaregewe urukiko mu yindi sura

4,544
Kwibuka30

Kuri uyu wa gatanu urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwashyikirije parike (Urukiko) dosiye y’umunyamakuru Theogene Manirakiza ariko.

Kwibuka30

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 290 Ukwakira 2023 nibwo dosiye y’Umunyamakuru Theogene Manirakiza yashyikirijwe inaregerwa urukiko nyuma y’aho uyu mugabo atawe muri yombi kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023 bikavugwa ko yafatiwe mu cyuho ari kwakira ruswa y’ibihumbi magana atanu.

Ku ikubitiro, uyu munyamakuru akaba ari na nyir’igitangazamakuru Ukwezi, yaregwaga ruswa, ariko kuri ubu hari amakuru ari kuvuga ko icyaha cya ruswa yafashwe akekwaho kitakiri mu byo ari kuregwa nyuma y’aho bimenyekanye ko ayo mafaranga yashinjwaga kwakira atari ruswa, ubu bikaba bivugwa ko kimwe mu byaha akurikiranyweho harimo gukangisha no gutera ubwoba rubanda ababwira ko afite amakuru yabo atari meza ko natagira icyo bamuha ari buyatangaze.

Ifungwa rya Theogene ryakurikiwe n’iry’undi munyamakuru witwa NKUNDINEZA Jean Paul, bakaba ari abanyamakuru babiri bafunzwe mu gihe cy’ibyumweru babiri, twibutse ko ifungwa ry’aba bagabo bombi ritavuzweho rumwe n’abantu batandukanye hirya no hino mu Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga byateje rwaserera.

Leave A Reply

Your email address will not be published.