Dr. Bizimana J.Damascene yakeje inkotanyi zarokoye ibihumbi by’Abatutsi i Kabgayi

1,324
kwibuka31

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yacyeje ubutwari bwaranze Inkotanyi ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ku itariki ya 2 Kamena 1994 kuko zarokoye ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Dr. Bizimana yavuze ko ku wa 2 Kamena 1994 ari umunsi utazibagirana kuri benshi, kuko Ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye ibihumbi by’Abatutsi bari bagiye kurimburwa n’Interahamwe, Impuzamugambi n’Ingabo za ex-FAR i Kabgayi.

Dr.Bizimana yanditse ko igikorwa cyo kurokora abo Batutsi i Kabgayi ari cyo cya mbere cyarokokeyemo umubare munini cyane icyarimwe.

Ati:“Ni yo nkambi yashoboye kurokorwamo Abatutsi benshi icyarimwe nubwo hari abandi benshi biciwe mu nzira bagana i Kabgayi cyane cyane kuri bariyeri yari i Gitarama imbere y’urugo rwa Shingiro Mbonyumutwa.

Aha yasobanuye ko mbere hari n’abandi Batutsi batagira ingano bakurwaga mu nkambi ya Kabgayi bakicwa, abandi bakajyanwa gutabwa muri Nyabarongo bajyanywe mu modoka zitwaga otobisi za Leta ariko abasanzwe mu nkambi bose Inkotanyi zabashije kubarokora.

Yagaragaraje ko ubwo butwari bwo kuri uwo munsi n’indi yaranze urugamba muri rusange butagereranywa ashima Inkotanyi ko na nyuma y’imyaka 31 zigikomeje urugamba rwo kubaka igihugu.

Ati:“Nkotanyi z’u Rwanda mwarakoze gutabara no kurokora u Rwanda rukaba nyuma y’imyaka 31 rugeze aheza habereye Abanyarwanda. Dukomeze turinde ubumwe bwacu turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Abagoreka amateka yacu ntibaduheho.

Impunzi z’i Kabgayi zari ahantu hatandukanye hafi ya Kiliziya Gatolika yaho harimo mu kigo cy’amashuri abanza cya Kabgayi A, n’icya Kabgayi B no mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Mutagatifu Yozefu.

Zari kandi mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Leon, mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi, mu kigo cya Mutagatifu Kagwa ahahoze hazwi ku izina rya CND, mu mashuri y’abigiraga gatigisimu, aho bitaga mu Gishumba no mu Bitaro bya Kabgayi.

Comments are closed.