Dr Frank HABINEZA yatangaje uburyo yari agiye kwirukanwa mu nteko kubera ibitekerezo

381

Kandida perezida Dr. Frank Habineza yavuze uburyo yahamagawe inshuro zirenze imwe kugira ngo yisobanure ku bitekerezo bye.

Kuri uyu wa mbere Dr. Habineza Frank uri kwiyamamariza kuyobora igihugu n’Abanyarwanda mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, yavuze ibyago, akaga n’imbogamizi yagiye uhura nazo mu nteko ishingamategeko bitewe n’ibitekerezo bitandukanye yakomeje gutanga.

Dr. Frank Habineza yahereye ku mbigamizi yabanje guhura naze mu kwandikisha ishyaka rye ariko birangira ryemewe mu Rwanda.

Uyu mugabo yavuze ko akimara kujya mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda yagiye ahura n’ibibazo kubera ko bagenzi be bo mu nteko batumvaga ibitekerezo, yagize ati:”Ntabwo biba byoroshye, ndetse nkihagera [mu nteko ishingamategeko] hari abambwiye ko ninkomeza kwiha ibintu byo kuvugavuga nzirukanwa maze ntakaze umugati wanjye” Frank Habineza yakomeje avuga ko atigeze akangwa n’ayo magambo ko ahubwo yabasubije ko bibaye ngombwa yakwirukanwa azize ibitekerezo bye, yagize ati:”Sinigeze nterwa ubwoba n’ibyo, nababwiye ko niba babona ko nakwirukanwa kubera gutanga ibitekerezo bishobora kuba bitandukanye n’ibyabo nta kibazo cyaba kirimo”

Dr. Habineza yakomeje avuga ko no mu minsi ya vuba yakomeje guhamagarwa inshuro zitari nke kubera kugatangaza aho yari ahagaze ku kibazo cy’abimukira Ubwongereza bwashakaga kohereza mu Rwanda, yavuze ko habuze gato ngo yirukanwe, ati:

Ntabwo byarekeye aho, twakomeje guhangana n’ibyo bibazo, yewe na za komite za ‘discipline’ twazigiyemo niba mutabizi reka mbibabwire, n’ibi by’ejo bundi by’impunzi zo mu Bwongereza nabivuzeho byari binkozeho, inshuro nyinshi zirenze eshatu hafi kwirukanwa mu nteko

Dr. Habineza yavuze ko kuba mu nteko y’u Rwanda bitoroshye kuko hari abatari bake bataba bifuza ko atambutsa ibitekerezo bye byo kuvugira Abanyarwanda, ati:”Tuba turi ku muriro abantu badashaka ko tuvugira Abanyarwanda… Twe turashaka igihugu cyiza, imibereho myiza y’Abanyarwanda, iterambere rirambye, n’umutekano usesuye.”

Kandida Perezida Frank Habineza ari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu ku nshuro ya kabiri aho ahatanye n’abandi bagabo babiri aribo Paul Kagame uhagarariye umuryango wa RPF Inkotanyi ndetse na Philippe Mpayimana uri kwiyamamaza nk’umukandida wigenga.

Comments are closed.