Dr Habumuremyi wahoze ari minisitiri w’intebe na Prof Karuranga wayoboraga kaminuza ya Kibungo batawe muri yombi

11,839

Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba minisitiri w’intebe na Prof Karuranga Egide wayoboraga kaminuza ya Kibungo, bamaze iminsi ibiri bafunzwe aho bakurikiranyweho ibyaha bakoze mu bihe binyuranye mu nyungu z’amashuri bari bayoboye

Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’intebe, ari nawe wanashinze kaminuza ya Christian University of Rwanda ikorera mu mugi rwagati ahazwi nka St Paul. Yatawe muri yombi kuwa gatanu akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.

Prof Egide Karuranga wari umuyobozi wa kaminuza ya Kibungo (Vice Chancellor) iherutse gufungwa nawe yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ndetse n’icyaha gishingiye ku cyenewabo.

Umuvugizi w’urwego r’wubugenzacyaha RIB, Dominique Bahorera, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ryabo, aho yatangaje ko bafunzwe kuwa gatanu w’iki cyumweru.

Ati ” Ibyaha byose bakekwaho, babikoze ku nyungu z’amashuri bari bayoboye, umwe nk’umuyobozi undi nka nyir’ishuri”.

Bahorera yirinze gutangaza uburyo ibi byaha byakozwe, avuga ko bikiri gukorwaho iperereza, avuga ko nirirangira dosiye zabo zizashyikirizwa ubushinjacyaha.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko Prof Karuranga wayoboye kaminuza ya Kibungo kuva muri 2017 kugeza umunsi ifingwaho, ibinshi mu byaha akekwaho yabikoze mu mwaka wabere ku buyobozi bwe 2017-2018, aho agendeye ku cyenewabo, yemereraga bamwe mu banyeshuri kwiga ku buntu.

Bivugwa ko Dr Habumuremyi we ibyaha aregwa yabikoze mu myaka inyuranye kuva yashinga iriya kaminuza ya Christian University of Rwanda mu 2017 ariko ko byakajije umurego kuva aho iri shuri ryatangiraga kujya mu bibazo by’amikoro, kubera kubura amafaranga yo kuribeshaho agahitamo kujya atanga sheki zitazigamiye ndetse rimwe na rimwe agahitamo kujya ashaka inguzanyo zizwi nka “Lambert”.

Hashize igihe kinini havugwa ibibazo muri iyi kaminuza, aho abarimu n’abandi bakozi bamaze igihe kinini badahembwa.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kamena 2020, ryashyizweho umukono na minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ryavugaga ko mu gufunga iyi kaminuza hashingiwe ku bugenzuzi bw’inama nkuru y’amashuri makuru na za kaminuza (HEC) n’izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bw’iyi kaminuza na Mineduc zijyanye no kudatanga uburezi bufite ireme.

Rigira riti ” Bijyanye no kuba kaminuza itarashoboye kubahiriza imyanzuro ihuriweho, Minisiteri y’uburezi ibabajwe no kumenyesha ubuyobozi bwa kaminuza ya Kibungo ko ibikorwa byose bijyanye n’amasomo byahagaritswe kuva tariki ya 1 Nyakanga 2020″.

Umuyobozi mukuru w’inama nkuru y’amashuri makuru na za kaminuza HEC, Dr Rose Mukankomeje yavuze ko mu igenzura bakoreye kuri iyi kaminuza, basanze hari ibintu by’ingenzi iyi kaminuza ibura birimo nka laboratwari zidahagije n’ibindi bikoresho byigishirizwaho.

Ati ” Hari abarimu badahagije kandi batanafite n’ubumenyi buhagije, imishahara y’abarimu imaze igihe kinini itaboneka n’ikibazo cy’abanyeshuri bemererwa kwiga muri iyi kaminuza batabifitiye ubushobozi”.

Dr Pierre Damien Habumuremyi watawe muri yombi, yagizwe minisitiri w’intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014 agasimburwa na Anastase Murekezi.

Muri Gashyantare 2015, inama y’abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Prezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize Dr Habumuremyi Perezida w’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta y’ishimwe (Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor), umwanya yariho kugeza ubu.

Dr Habumuremyi wigeze kuba minisitiri w’intebe, akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga sheki zitazigamiye

Yanditswe na RUGAMBA Thierry

Comments are closed.