Dr. Monique Nsanzabaganwa yashimiwe akazi yakoze muri AU
Dr. Nsanzabaganwa Monique urimo gusoza manda ye nk’Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), yanyuzwe n’umudali yambitswe ashimirwa umusanzu yatanzwe muri uwo Muryango mu myaka ine amaze muri izo nshingano.
Dr. Nsazabaganwa yavuze ko atewe ishema n’umudali yambitswe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia i Addis Ababa muri Ethiopia, ahateraniye Inama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Dr. Nsanzabaganwa, yagize ati: “Mbikuye ku mutima ntewe ishema no kwakira igihembo nahawe na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed Ali ku bw’imirimo yanjye muri AU. Byari iby’agaciro gukora nk’Umuyobozi Mukuru wungirije mu buyobozi bushoboye bwa Moussa Faki Mahamat.”
Yakomeje ashimira Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bamugiriye icyizere kuri izo nshingano z’agaciro gakomeye n’amahirwe yo gutanga umusanzu mu iterambere n’ukwihuza k’Umugabane w’Afurika.
Yakomeje ashimira abaturage ba Ethiopia, agira ati: “Ndashimira abaturage ba Ethiopia banyakiranye urugwiro no ku bw’ubushuti bampaye.”
Dr. Monique Nsanzabaganwa ni Umunyarwandakazi w’impuguke mu bukungu akaba n’umunyapolitiki wabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa AU muri Gashyantare 2021.
Yahawe izo nshingano avuye mu nshingano zo kuba Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, inshingano yagiyeho guhera muri Gicurasi 2011.
Dr. Nsanzabaganwa yavutse ahagana mu mwaka wa 1971, yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda yarangije amashuri yisumbuye mu Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha School) mu 1992.
Uyu munsi afite Impamyabumenyi y’ icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bukungu yakuye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.
Yize muri Afurika y’Epfo muri Kaminuza ya Stellenbosch, ahakura Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bukungu (PhD), akurikizaho impamyabumenyi ihanitse muri Filozofiya mu by’ubukungu mu 2012.
Nyuma yo kurangiza kwiga mu mahanga, Nsanzabaganwa yagarutse mu Rwanda maze akora muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda nk’Umwarimu w’Ubukungu kuva mu 1999 kugera mu 2003.
Hagati ya 2003 na 2008 yabaye Umunyabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari ni Igenamigambi (MINECOFIN). Kuva mu 2008 kugera mu 2011 yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda muri Guverinoma y’u Rwanda.
Ubwo yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi, Dr. Nsanzabaganwa Monique azwiho kuba yarashyizeho uburyo buhamye bw’ibarurishamibare n’igenamigambi ku rwego rw’Igihugu no mu Nzego z’ibanze.
Dr. Nsanzabaganwa yayoboye kandi aba umwe mu bagize uruhare mu ishyirwaho ry’ikigo cy’ igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR).
Dr. Nsanzabaganwa Monique kandi azwiho kuba yarashyize ingufu mu ishyirwaho ry’amategeko n’amabwiriza bigenga ibigi by’imari nto n’iciriritse (Microfinance) mu Rwanda.
Nsanzabaganwa kandi ashimirwa uruhare yagize mu mavugurura yabaye mu rwego rw’ubucuruzi ubwo yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, n’uruhare rwe mu gufasha abagore kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bwa Afurika.
Comments are closed.