Dr. Ngirente yerekanye amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda

8,146

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Ngirinte Edouard wahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu birori byabereye mu imurikagurisha riri kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), yagaragarije abitabiriye ibyo birori amahirwe y’ishoramari aboneka mu Rwandaashishikariza abashoramari kuyabyaza umusaruro.

Muri ibyo birori byo kwizihiza u Rwanda (Rwanda National Day) byahuriranye n’igihe u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari, Dr. Ngirente yavuze ko ayo mahirwe y’ishoramari agaragara mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Ku isaha ya saa cyenda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Gashyantare 2022 mu birori byabimburiwe n’imbyino ziranga umuco nyarwanda n’ibindi bitandukanye byari byateguwe n’itorero ry’igihugu Urukerereza.

Itsinda rihagarariye u Rwanda ryari riyobowe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard, wanagejeje ijambo ku bitabiriye iri murikagurisha ridasanzwe riri kubera muri Dubai.

Mu ijambo rye yagejeje ku bitabiriye iri murikagurisha Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard yashimiye abaje kwifatanya n’u Rwanda kuri uyu munsi wa ruhariwe ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zabashije kwakira iri murikagurisha.

Ati: “Twishimiye kuba tubafite hano mwese, ndagira ngo nshimire guverinoma ya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu yatwakiriye ndetse n’abantu bose bitabiriye imurikagurisha kuva ryatangira. Nshaka gushimira kandi Leta zunze ubumwe z’Abarabu n’ubuyobozi bwayo kuba bemeye kwakira expo 2020 no gukomeza gufasha kugira ngo izagende neza tutirengagije ko hari icyorezo cya COVID-19.”

Yakomeje agaragaza ko umubano uri hagati y’u Rwanda na Leta Uunze Ubumwe z’Abarabu watumye habaho ubufatanye muri byinshi kandi byakomeje gushimangira iterambere ry’u Rwanda muri rusange.

Ati: “Reka nkoreshe aya mahirwe ngaragaza umubano n’ibyiza biri hagati y’ibihugu byacu, ubufatanye bwacu bukomeye bwaduhaye guhuza gahunda zo kongera ubumenyi n’ubufatanye byatumye tugera kuri byinshi mu guteza imbere ubukungu.”

Yakomeje agira ati: “Ibyo birimo imidugudu y’ikitegererezo (real estate), ubwikorezi, ubuhinzi, ibikomoka ku mbuto n’imboga, ubukerarugendo, ubwikorezi bwo mu kirere, ubuvuzi ndetse n’inganda.”

Comments are closed.