Dr Ngiruwonsanga akurikiranyweho kwica umwana w’umugore we

3,394

Dr Ngiruwonsanga Pascal w’imyaka 38 wari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gakoma mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karama mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge. Arakekwaho kwica umwana w’imyaka umunani yareraga.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahamije ko rwataye muri yombi umugabo witwa Pascal Ngiruwonsanga wari umuyobozi w’ibitaro bya Gakoma, ibitaro biherereye mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’amajyepfo. RIB ikavuga ko Dr PAscal Ngiruwonsanga yatawe muri yombi bishingiye ku iperereza riri gukorwa nyuma y’urupfu rw’umwana yareraga, bikavugwa ko ari umwana umwe muri babiri bazanywe n’umugore we nyuma yo kumupapura undi mugabo bari bamaranye imyaka itari mike babana mu Karere ka Nyanza.

Dr Murangira B. Thierry uvugira RIB, yagize ati: “Yatawe muri yombi bishingiye ku iperereza riri gukorwa rijyanye n’urupfu rw’umwana w’umugore we.”

Amakuru yizewe Indorerwamo.com ifite, ni uko uyu muganga Ngiruwonsanga Pascal yari yaratandukanye n’uwo bashakanye aza gushaka undi mugore na we watandukanye n’umugabo we, uyu mugore wa lkabiri bikavugwa ko yamwambuye undi mugabo babanaga ubwo bombi (Dr. Pascal Ngiruwonsanga na Assoumptha) bakoranaga mu bitaro bya Nyanza umwe ari umuyobozi w’ibitaro, undi nawe ari umucungamari.

Umwana w’imyaka 8 uwo mugore yazanye kwa Ngiruwonsanga, ni we uwatawe muri yombi akekwaho kwica.

Mu gahinda kenshi, Uwimana Jean Bosco ise wa nyakwigendera yavuze inshuro nyinshi yagiye avugana n’abana be bakamubwira ko badafashwe neza, nawe akagerageza kubiganiraho na nyina ndetse akanasaba ko yahabwa abana be bakabana ariko undi akabyanga, bigera n’aho ashyikiriza ikirego ubutabera ariko bakomeza kumwima abana.

RIB ikomeza ivuga ko umurambo woherejwe mu Kigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (FLI) gupimwa cyane ko ngo ejo hashize bavuze ko umwana yapfuye bitewe nuko yiyahuye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, akomeza agira ati: “Hari impamvu zituma hakekwa ko umwana atiyahuye, mu rwego rw’iperereza rero hafunzwe uriya mugabo.”

Comments are closed.