Dr Venant Rutunga wahoze uyobora ISAR yakomeje kwisobanura ku ruhare ashinjwa muri jenoside

7,166

Dr Venant Rutunga wahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi mu buhinzi cya ISAR yarangije kwisobanura ku byaha 3 aregwa birimo icyaha cya jenoside no kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Ni ibyaha ubushinjacyaha bumurega ko yakoreye mu kigo yayoboraga cya ISAR no mu nkengero zacyo, we akaburana abihakana.

Venant Rutunga yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi umwaka ushize ngo akurikiranweho ibyo byaha.

Rutunga Venant n’abamwunganira nibo bahawe ijambo bakomeza kwisobanura ku byaha aregwa – nyuma y’icyaha cya jenoside bisobanuye ku cyaha cy’ubufatanyacyaha muri jenoside.

Mu bikorwa bigize icyaha ukurikije ikirego cy’ubushinjacyaha, buvugamo ko Rutunga yatanze amabwiriza ko hatangwa ibikoresho byifashishwa mu gukora isuku birimo imihoro, amapiki, amasuka n’ibindi, bigahabwa abakozi.

Ngo nyuma byaje kwifashishwa mu bwicanyi hicwa abatutsi bakoraga muri ISAR ndetse n’impunzi zari zahungiye muri icyo kigo no mu nkengero zacyo.

Ibikorwa bigize icyo cyaha kandi ngo ni ubufasha bwa ngombwa Rutunga yatanze kugirango ubwicanyi bushoboke – kuba yarabonye impunzi zari zashoboye kwirwanaho akajya guhuruza abajandarume.

Ikindi kandi ngo Rutunga afatanyije n’abandi bayobozi, basezeranije ibihembo abicanyi aho byagaragaye ko bahembye interahamwe ikimasa.

Me Ntazika Nehemie, wunganira Dr Rutunga, yabwiye urukiko ko bitumvikana ukuntu Rutunga yaba gatozi akongera akaba umufatanyacyaha kuri icyo cyaha – ati Ese umuntu yakwibera umufatanyacyaha ate?

Agendeye ku nyandikomvugo z’abatangabuhamya, umwunganizi we avuga ko nta na hamwe abatangabuhamya bavuga ko bahawe ibyo bikoresho kugira ngo bice abatutsi kandi ko babihawe bose uko bakoraga muri ISAR baba abahutu cyangwa abatutsi.

Ku cyaha cyo kurimbura ubwoko, ibikigize bikaba birimo kuba yarazanye abajandarume muri ISAR, Me Ntazika avuga ko Rutunga nta bushake yari afite bwo kuza kurimbura abatutsi kandi nta mugambi yari afitemo wo gushaka gukora ikibi.

Ngo kwari ukugirango bacunge umutekano w’ikigo, kandi byari bivuye mu mwanzuro w’inama kuko hari umwuka w’ubwoba, muri iyo nama havamo umwanzuro wo kujya gutabaza.

We ubwe yiyemereye ko yagiye guhuruza abajandarume ariko ko atakwirengera ibikorwa bibi bakoze.

Ubwunganizi bwavuze kandi ko Venant Rutunga ubu ufite imyaka 73, nta bushobozi yari afite bwo gukumira ibitero cyane ko ngo we ubwe iwe bahagabye igitero bagasahura inzu ye bakanayisenya.

Banzuye ko abatangabuhamya bavuguruzanya mu nyandiko mvugo zabo bigatera gushidikanya.

Basabye ko urukiko rwasuzuma ibimenyetso n’ibisobanuro batanze, umukiliya wabo akagirwa umwere. Urubanza ruracyakomeje.

Comments are closed.