DRC: Abarimo Umunyamerika, umwongereza, Umubiligi bakatiwe igihano cy’urupfu

220

Abantu 37 barimo Abanyamerika batatu, Umwongereza, Umubiligi n’Umunya Canada bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yuko urukiko rubahamije kugerageza guhirika perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abo bagabo bashinjwe kugaba igitero cyo muri Gicurasi uyu mwaka ku ngoro ya perezida no ku rugo rw’inshuti ya Perezida Félix Tshisekedi.

Christian Malanga, Umunyamerika ukomoka muri DR Congo, ucyekwaho kuba ari we wari uyoboye uwo mugambi, yiciwe muri icyo gitero, hamwe n’abandi batanu mu bo bari bari kumwe muri icyo gitero.

Bose hamwe, abantu 51 ni bo baburanishijwe n’urukiko rwa gisirikare, iburanishwa ryabo ryagiye ritangazwa kuri radio na televiziyo by’igihugu.

Umuhungu wa Malanga, Marcel, umwe mu Banyamerika batatu bakatiwe igihano cy’urupfu, mbere yabwiye urukiko ko se yari yamukangishije kumwica iyo yanga kwitabira icyo gitero.

Tyler Thompson, inshuti ya Marcel, na we yakatiwe igihano cy’urupfu. Uko ari babiri, bafite mu myaka 20 y’amavuko, bakinanaga umupira w’amaguru muri leta ya Utah muri Amerika.

Mukase Miranda Thompson yabwiye BBC dukesha iyi nkuru muri Kamena uyu mwaka ko “nta gitekerezo na busa” yari afite ku kuntu Tyler Thompson yisanze muri DR Congo.

Yagize ati: “Twarumiwe neza neza ku bijyanye n’ibyari birimo kuba, n’ibyo tutazi.

“Ikintu cyose twamenyaga ni icyo twabonaga kuri Google.”

Umunyamerika wa gatatu, Benjamin Zalman-Polun, yakoranaga ubucuruzi na Christian Malanga.

Undi wakatiwe igihano cy’urupfu ni Jean-Jacques Wondo, ufite ubwenegihugu bwa DR Congo n’ubwenegihugu bw’Ububiligi.

Mbere, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch wavuze ko Wondo ari umushakashatsi ukomeye kuri politike no ku mutekano byo mu karere, ndetse wumvikanishije ko ibimenyetso bimuhuza n’uko kugerageza guhirika ubutegetsi byoroheje.

Ibiro ntaramakuru AFP bitangaza ko Umwongereza n’Umunya-Canada, na bo bakatiwe igihano cy’urupfu, bakomoka muri DR Congo.

Urukiko rwumvise ko Umwongereza Youssouf Ezangi yafashije mu kwinjiza bamwe mu bandi bitabiriye icyo gitero.

Muri abo bose 51 baburanishijwe, 14 bagizwe abere ndetse bararekurwa, nyuma yuko urukiko rusanze ko nta ho bari bahuriye n’icyo gitero.

Abahamijwe icyaha bafite igihe cy’iminsi itanu cyo kujuririra igihano bakatiwe.

Igihano cy’urupfu kimaze imyaka igera kuri 20 kidashyirwa mu ngiro muri DR Congo – abakatiwe igihano cy’urupfu ahubwo bafungwa burundu.

Muri Werurwe (3) uyu mwaka, leta yakuyeho iryo hagarikwa ryo gutanga icyo gihano, ivuga ko bicyenewe ko “abagambanyi” bakurwa mu gisirikare, kidakora neza, cy’icyo gihugu. Ariko kuva icyo gihe nta gihano cy’urupfu cyari cyashyirwa mu bikorwa.

Iryo gerageza ryo gukora ‘Coup d’État’ ryatangiriye mu murwa mukuru Kinshasa mu rucyerera rwo ku itariki ya 19 Gicurasi. Abagabo bitwaje imbunda babanje gutera ku rugo ruri i Kinshasa rwa Vital Kamerhe, icyo gihe wari umukuru w’inteko ishingamategeko, nuko bakurikizaho ku rugo rwa Perezida Tshisekedi.

Ababibonye bavuga ko abateye bagera hafi kuri 20 bambaye impuzankano za gisirikare bateye ku ngoro ya perezida, nuko habaho kurasana.

Nyuma umuvugizi w’ingabo yatangaje kuri televiziyo y’igihugu ko inzego z’umutekano zahagaritse “igerageza ryo guhirika ubutegetsi”.

Inkuru zo mu bitangazamakuru byo muri DR Congo zavuze ko abateye ari abo mu ishyaka ‘Nouveau Zaïre’, cyangwa Zaïre nshya, rifitanye isano na Christian Malanga, wari umunyepolitike w’Umunye-Congo wabaga mu buhungiro.

Malanga yishwe arasiwe muri icyo gitero nyuma yo kwanga gutabwa muri yombi, nkuko umuvugizi w’ingabo za DR Congo Jenerali Majoro Sylvain Ekenge yabivuze icyo gihe.

Mu Kuboza (12) mu mwaka ushize, Perezida Tshisekedi yatorewe manda ya kabiri y’imyaka itanu n’amajwi 73% mu matora ataravuzweho rumwe.

DR Congo ni igihugu kinini cyane gikungahaye ku mabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere. Nubwo bimeze gutyo, ubuzima buragoye ku Banye-Congo benshi, kubera ibibazo by’intambara, ruswa n’imiyoborere mibi bikomeje kubaho mu gihugu.

Imwe mu mitungo kamere w’icyo gihugu iri mu burasirazuba, aho intambara ikomeje.

Perezida Tshisekedi yagerageje guhangana n’icyo kibazo ashyiraho ubutegetsi bwo mu bihe bidasanzwe (État de siège), aho ubutegetsi bw’intara ya Kivu ya Ruguru n’intara ya Ituri yabushyize mu maboko y’igisirikare, ndetse habaho n’amasezerano y’agahenge, azana n’ingabo z’amahanga zo kumufasha.

Comments are closed.