DRC: Abasirikare 25 bahunze urugamba rwa M23 bakatiwe urwo gupfa

266
RPF

Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC) barimo aba kapiteni babiri, nyuma yo kubahamya ibyaha birimo icyo guhunga M23 ubwo bari bahanganye na yo mu mirwano.

Urwo rubanza rwabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2024, rubera mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Butembo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Rwaregwagamo abantu 31, barimo abasirikare 27 ndetse n’abagore bane ba bamwe muri bo.

Aba basirikare bashinjwaga ibyaha birimo “guhunga umwanzi”, guta intwaro z’intambara, kurenga ku mategeko ndetse n’ubujura, nk’uko Jules Muvweko, umunyamategeko wunganiraga umwe muri bo yabibwiye AFP.

Muvweko yakomeje avuga ko nyuma y’urubanza mu mizi, “abasirikare 25 barimo babiri bafite ipeti rya Captain, bakatiwe urwo gupfa.”

Uyu munyamategeko wavuze ko bagiye guhita bajuririra icyo cyemezo, yanavuze kko abagore bane baregwaga muri uru rubanza bo bagizwe abere nyuma yuko habuze ibimenyetso bibashinja.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, M23 yafashe uduce tumwe na tumwe harimo na Kanyabayonga, ifatwa nk’icyambu kigeza mu duce dukomeye tw’ubucuruzi twa Butembo na Beni.

Hagati aho Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare mu majyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Mbuyi Reagan, yashimye icyemezo cy’urukiko rwakatiye urwo gupfa bariya basirikare; agaragaza ko kigiye gutuma abandi basirikare bifuzaga kuva mu birindiro byabo birinda guhunga batabanje guhabwa amabwiriza n’ababakuriye.

Muri Werurwe uyu mwaka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasubijeho igihano cy’urupfu cyari kimaze imyaka 20 kidashyirwa mu bikorwa, mu rwego rwo guhangana n’abasirikare bagambanira igihugu ndetse n’abandi bantu bahungabanya umutekano wa RDC.

Leave A Reply

Your email address will not be published.