DRC: AFC/M23 yageze mu mujyi wa Uvira
Inyeshyamba za AFC/M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zaraye zinjiye mu Mujyi wa Uvira, nyuma y’iminsi ishize hari imirwano ikomeye mu iwushyamiranyije n’uruhurirare rw’Ingabo za Leta (FARDC), umutwe wa FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi.
Uyu Mujyi ubaye undi ukomeye izi nyeshyamba zinjiyemo nyuma ya Goma na Bukavu, Abanyekongo benshi bigemjemo abavuga Ikinyarwanda bakaba bakomeje kugaragaza ko bishimiye iyo ntambwe itewe yo kubohora akandi gace mu tukigaragaramo urugomo rubakorerwa.
Uyu Mujyi wa Kabiri munini nyuma ya Bukavu yafashwe mu mwezi 10 ashize, amakuru anyura mu bitangazamakuru bitandukanye ashimangira ko AFC/M23 yaraye iwinjiye mu gihe ari wo Leta ya RDC n’abambari bayo bifashishaga mu guteza umutekano muke mu bice byabohowe.
Inyeshyamba za AFC/M23 ziyobowe na Corneille Nagaa ntiziratangaza ko zamaze gufata uwo mujyi uri ku nkengero z’Ikiyaga cya Tanganyika mu buryo bweruye.
Ni Umujyi uherereye mu bilometero 80 uvuye muri Bukavu, ukaba unakora ku mupaka w’u Burundi, ahegereye Umurwa Mukuru w’icyo Gihugu.
Bivugwa ko uwo Mujyi umaze igihe ucungwa na FARDC ndetse n’abambari bayo ari bo FDLR, umutwe wa Wazalendo n’abacanshuro b’amahanga barimo n’ingabo z’u Burundi zatangaga ubufasha zibereye n’i Burundi.
Mu mirwano iheruka, ingabo z’u Burundi ni zo zari ziyoboye ibitero, zigaba ibitero byo mu kirere biturutse ku butaka bw’u Burundi mu rugamba rwaberaga Kamanyola, umujyi wahuye n’ibibazo byatumye abasaga 200.000 bahunga ibyabo barimo n’abahungiye mu Rwanda mu cyumweru gishize.
Nyuma yo gufata Kamanyola ku wa Gatandatu tariki 6 Ukuboza, AFC/ M23 yerekeje mu majyepfo aho yafashe umdi mujyi uherereye mu Kibaya cya Ruzizi.
Ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’abambari bazo barimo FDLR na Wazalendo bahise bava ku rugamba bamwe bahungira i Bujumbura.
Bivugwa ko FARDC n’abambari bayo bari bashyize za bariyeri zicirwaho abantu mu bice bya Kivu y’Amajyepfo nka Minembwe aho Abanyamulenge batuye.
AFC/ M23 yasabye izo ngabo z’u Burundi by’umwihariko kureka ibyo bice zica amatwi, zivuga ko zitariyo kuko ngo ari imirwano y’Abanyekongo badafitemo uruhare.
Mu kiganiro j’abanyamakuru ku wa Kabiri, Corneille Nangaa yavuze ko Guverinoma y’u Burundi yafashe inshingano ziremereye zo kwivanga mu ntambara badafitiye igsobanuro bica abaturage.
Yagize ati: “Kubera iki abavandimwe bacu b’i Burundi bakomeje kwijandika mu makimbirane atabareba?”
Nangaa yavuze ko AFC/M23 izaba yagaruye ituze n’umutekano muri Uvira mu gihe cya vuba, maze ihagarike urugomo rukorwa na Leta n’abambari bayo.
Comments are closed.