DRC: Biravugwa ko Ububiligi bwaba bwohereje ingabo n’ibikoresho muri Congo

1,140

Hari amakuru avuga ko igihugu cy’Ububiligi cyaba kimaze kohereza ingabo ziherekejwe n’ibikoresho bya gisirikare muri Congo mu gace ka Beni.

Mu gihe hari kuvugwa ibiganiro by’amahoro bizahuza Leta ya Congo n’umutwe wa M23 umaze imyaka izengereza ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi bikazabera i Louanda kuri yu wa kabiri taliki ya 18 Werurwe, ubu haravugwa ko igihugu cy’Ububiligi cyaba kimaze kohereza muri Congo abasirikare baje baherekejwe n’intwaro ndetse n’ibimodoka bya gisirikare.

Uwatubwiye ayo makuru avuga ko ayo makuru ari impamo ndetse ko hari abamaze kubona abagabo b’uruhu rwera mu gace gace ka Beni, yagize ati:”Aya makuru ni ayo kwizerwa, nushaka ubaze bamwe mu bantu batuye muri centre ya Beni, barakubwira ko guhera kuri iki cyuweru hari abazungu bagiye babonwa mu mujyi wa Beni ndetse n’ibimodoka byinshi by’intambara”

Kugeza ubu uruhande rwa Leta ntiruremeza iby’ayo makuru, ndetse nta rundi ruhande na rumwe rwari rwemeza iby’aya makuru.

Biramutse aribyo, ibi byaba bigiye gukomeza intambara iri kubera muri Congo, bikaba bivugwa ko Ububiligi buyinjiyemo, bwaba buyigiyemo nk’umutwe w’ingabo zo gufasha Congo zoherejwe n’umuryango w’Uburayi.

Comments are closed.