DRC: Guverinoma yagize icyo ivuga nyuma y’ijambo rya perezida Kagame

8,224
Kwibuka30

Nyuma y’aho perezida wa repubulika Paul Kagame avuze amagambo akomeye ku kibazo cy’u Rwanda na DR Congo, none umuvugizi wungirije wa Leta ya Congo yavuze ko Perezida Kagame ahinduka mu mvugo.

Ku munsi w’ejo perezida Paul Kagame ubwo yari mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya bari binjiye muri guverinoma yavuze ku bibazo bimaze igihe bivugwa hagati ya Congo n’u Rwanda, perezida Kagame yavuze ko atangazwa no kuba buri gihe Abakongomani bagereka ibibazo byabo ku Rwanda aho kwicara ngo babicoce ubwabo, yavuze ko n’abandi babona u Rwanda nka ya nsina ngufi yo gucibwaho amakoma bibeshya cyane, ko atari ko bimeze.

Perezida yakomeje avuga ko yemera ko Congo ukwiriye kugira ubusugire bwayo nk’igihugu, ko ariko n’u Rwanda rufkeneye ubwo busugire.

Nyuma y’iryo jambo yavuze mu ndimi eshatu (Ikinyarwanda, Icyongereza ndetse n’Igiswahile) ahari kugira ngo ubutumwa bwe bwumvikane no kubatavuga ikinyarwanda mu buryo bwiza, uyu munsi umuvugizi wa Leta ya Congo wungirije madame Tina Salama yahaye ikiganiro BBC ishami rikoresha igiswayile avuga ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari umuntu uhinduranya imvugo, yagize ati:”Twe bisigaye bitugora kumwumva, iyo duhuriye nawe mu nama zitandukanye, avuga ko agiye gusaba M23 ihagarike intambara, ariko ejo imbere y’inteko ishingamategeko yivugiye ko igihugu cye kidafite aho gihuriye n’ikibazo cya DRC, ubwo uwo muntu wumva twamushyira hehe?”

Perezida Kagame yavuze ko “Biteye isoni kuba iki kibazo kimaze imyaka hafi 30 kirimo kandi kirebwa n’impande nyinshi zirimo Leta ya Congo ubwayo, u Rwanda, FDLR, M23, MONUSCO, intumwa z’ibihugu, n’ibihugu bikomeye nka Amerika, Ubwongereza, n’Ubufaransa”.

Kwibuka30

Perezida Kagame yakomeje guhakana uruhare rw’u Rwanda mu bibazo bya DRC ndetse u Rwanda ruvuga ko nta bufasha na buke buha umutwe wa M23, ahubwo rugashinja Congo gucumbikira umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze genocide mu Rwanda ndetse ukaba ufite gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Twibutse ko kuri uyu wa kane intambara yongeye kubura hagati y’ingabo za Leta ya Congo FARDC n’umutwe wa M23, Leta ya Congo ikavuga ko umutwe wa M23 wanze kubahiriza ibyo wasabwe n’abayobozi bo mu muryango wa EAC aho uwo mutwe wasabwaga gushyira intwaro hasi kandi ugubira inyuma mu mashyamba aho wahoze mbere y’uko wubura imirwano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.