DRC: Haravugwa kugerageza guhurika ubutegetsi bwa Tshisekedi
Mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo haravugwa igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi byatumye Perezida ataha igitaraganya mu nama yari arimo muri Ethiopia.
Mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo haravugwa igikorwa cyo kugerageza no gushaka guhirika ubutegeti buriho bwa Perezida Tchisekedi ubwo yari ari mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma mu gihugu cya Etiyopiya ahaberaga inama ya 35 y’ibihugu byo mu muryango wa Afrika yunze ubumwe.
Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa muri icyo, aravuga ko Perezida Chisekedi akibimenya yahise ataha iyo nama itarangiye.
Biravugwa abashinzwe ipererza muri icyo gihugu bari bamaze kumenya ko hari amakuri y’ukuri ajyanye n’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Tshisekedi kandi ryari rirangajwe imbere na bamwe mu basirikare bakomeye bo muri icyo gihugu.
Radio y’umuryango w’Abibumbye ikorera muri icyo gihugu iravuga ko ayo makuru akimara kumenyekana, bihutiye kuyamenyesha bamwe mu bantu ba hafi bari kumwe na perezida ndetse bamusaba guhita asubira mu gihugu vuba na bwangu.
Ikinyamakuru gikunzwe cyane cyitwa politico.cd cyavuze ko kugeza ubu Bwana François Beya umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Tchisekedi kuri ubu yaba amaze gutabwa muri yombi ku kuba ashobora kuba ariwe uri inyuma y’uno mugambi w’ihirikwa ry’ubutegetsi.
Comments are closed.