DRC: Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC

6,959

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, bagabye igitero gikomeye ku birindiro bya M23 mu gace ka Kigoma.

Iyi mirwano ihanganishije FARDC na M23 yongeye kubura mu cyumweru gishize, aho ubu mu ijoro ryacyeye ingabo za Leta ya Congo zifatanyije n’imitwe irimo FDLR bongeye kugaba igitero kuri M23.

Iki gitero cyagabwe mu gace ka Kigoma, bivugwa ko cyatangiye ahagana saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu.

Abari muri ibi bice biri kuberamo imirwano, bemeje ko impande zombi zikomeje gukozanyaho kuko FARDC yasanze M23 iryamiye amajanja na yo igahita iyirasaho.

Iyi mirwano kandi yanemejwe n’umwe mu bo muri sosiyete sivile, wahamirije ikinyamakuru Rwandatribune ko FARDC ari yo yagabye igitero kuri M23 ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Uyu wo muri sosiyete sivile, yatangaje ko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, urugamba rwari rucyambikanye hagati ya FARDC na M23 muri aka gace ka Kigoma ko muri Gurupoma ya Gisagara.

Iyi mirwano yubuye mu gihe umutwe wa M23 ukomeje gusabwa guhagarika imirwano ndetse ukanarekura ibice byose wafashe mu gihe wo wavuze ko udateze kubikora igihe cyose Leta ya Congo itarubahiriza amasezerano bagiranye.

Mu nama idasanzwe yayobowe na Perezida Felix Tshisekedi

ku wa Mbere w’iki cyumweru yigaga ku bibazo by’imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO, uyu mukuru wa DRC yibukije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ko M23 yafatiwe imyanzuro mu nama zitandukanye ariko ko uyu mutwe ukomeje kwinangira kuyubahiriza.

Comments are closed.