DRC: Inteko ishingamategeko yakuyeho amaboko minisitiri Constant Mutamba

Inteko ishingamategeko yo mu gihugu cya Congo yakuyeho amaboko Bwana Mutamba Constant, yemerera ubushinjacyaha kumugeza mu nkiko.
Nyuma y’aho umubare munini w’abagize inteko ishingamategeko muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo wemeje ko Bwana Constant MUTAMBA akurwaho ubudahangarwa agakurikiranwa n’inkiko kubera ikirego cyo kunyereza imari ya Leta, kuri ubu inteko yasohoye urupapuro ruha uburenganzira ubushinjacyaha bwo muri icyo gihugu gukurikirana no kugeza ikirego mu nkiko.
Uyu mugabo wayoboraga minisiteri y’ubutabera, akekwaho icyaha cya kunyereza umutungo wa Leta ungana na Miliyoni 19 z’amadorari yari agenewe kubaka gereza.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko atigeze anyereza uwo mutungo, ko ahubwo ayo mafaranga yayobejwe agashyirwa mu konti y’abatekamutwe itari iya minisiteri yayoboraga, akavuga ko yiteguye kugaragaza ibimenyetso byose bimushinjura kuko ari umwere.
Ntiharamenyekana igihe ikirego kizashyikirizwa inkiko, gusa igihari ni uko bizihuta, kandi nawe akavuga ko amaze kwegeranya abanyamategeko batari bake bazamwunganira mu rubanza.
Mu kiganiro aherutse guha imwe muri za TV zo muri Congo, Mutamba yavuze ko ari umwere kandi ko yizeye ubutabera bw’igihugu cye, bityo ko bazamuburanya neza bashingiye ku bimenyetso afite, ati:”Inkiko zacu ndazizeye, zizamburanisha neza, nifuza ko icyo kibazo kitafatwa nk’icya politiki, kandi biramutse biri uko nizeye ko natsinda urubanza”

Comments are closed.