DRC: Joseph Kabila wahoze ayobora Congo yakatiwe urwo gupfa

404
kwibuka31

Joseph Kabila wigeze kuyobora igihugu cya Congo imyaka itari mike, yahamijwe ibyaha bikomeye akatirwa igihano cyo gupfa

Uwahoze ari perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Bwana Joseph Kabila yakatiwe igihano cy’urupfu adahari nyuma yo guhamywa ibyaha byo mu ntambara n’ibyo kugambanira igihugu.

Ibi bibaye nyuma y’aho uyu mugabo ashinjwe ibyaha byo gukorana n’umutwe wa M23 umaze igihe warigaruriye ibice bitari bike byo muri icyo gihugu.

Kabila yahamijwe icyaha cyo kugambanira no guhemukira igihugu, ibyaha byo mu ntambara birimo iyicwa ry’abasivili, gufata abagore ku ngufu, iyica rubozo, ibi byose yabihamijwe n’urukiko rwa gisirikare rwa Congo.

Bwana Kabila yahakanye ibi birego byose ashinjwa, akavuga ko ari impamvu za Politiki zibyihishe inyuma, byose bikaba biri mu mugambi wa Tshisekedi agamije kushyira hasi no kumwangisha rubanda rw’abakongomani.

Kugeza ubu uruhande rwa Kabila ntiruragira icyo ruvuga kuri uyu mwanzuro wafashwe n’inkiko za gisirikare mu gihugu cye, gusa mu minsi ishize yumvikanye avuga ko atemeranywa n’igitekerezo cyo kumushyira mu manza, avuga ko ahubwo bigiye kumutera intege zo gukora ibishoboka byose agakuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi ashinja kubangamira ituze rya rubanda.

(Inkuru ya Akimana Dorine)

Comments are closed.