DRC: Leta irashinja u Rwanda koshya abatutsi b’Abakongomani guhunga

6,959
Kwibuka30

Imibare itangazwa na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko guhera mu kwezi k’Ugushyingo Umwaka ushize, u Rwanda rwakiriye impunzi z’Abanyekongo bakabakaba 2,100 baje bahunze ingaruka z’imirwano ikomeje hagati y’ungabo za Let aya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba za M23.

Abo baje biyongera ku basaga 76,000 bamaze imyaka irenga 25 bacumbikiwe mu Rwanda, na bo bagiye bahunga Ibibazo by’umutekani muke mu bihe bitandukanye.

Iyo mirwano yatumye Abanyekongo bo mu Bwoko bw’Abatutsi by’umwihariko bibasirwa mu buryo budasanzwe aho bicwa urusorongo ndetse bikarangiriraho kuko nta perereza rikorwa ku mfu zabo nk’uko byemezwa na David Karambi uhagarariye kominote y’Abatutsi bo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Mu gihe abo baturage bahangayikishijwe n’ubuzima bwabo cyane cyane kubera ubufatanye Ingabo za FARDC zifitanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, ubuyobozi bwa RDC bwo buvuga ko abaturage barimo guhunga bohejwe na Leta y’u Rwanda.

Umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya Ruguru Col Njije Kaiko, yavuze ko Abanyekongo barimo gutabaza ko barimo kwicwa ari abohejwe na Leta y’u Rwanda kugira ngo bagaragarize amahanga ko Abatutsi bo muri RDC bakomeje kwibasirwa.

Yagize ati: “Abatutsi b’Abanyekongo bagizwe ibikoresho n’u Rwanda. Rurakora ibishoboka byose ngo rubajyane mu nkambi kugira ngo rusobanure Impamvu yokuba ruri kubutaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibyo bizatuma u Rwanda rugaragaza Abatutsi b’Abanyekongo nk’igice cy’Abaturage bahunga ihohoterwa. Ubu tuvugana ndi I Masisi nturutse i Kitchanga aho abaturage bakomeje kubana mu mahoro…”

Kwibuka30

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, mu Rwanda hari impunzi z’Abanyekongo zigera ku 1800 zahunze umutekano muke muri RDC, aho ababarirwa mu 130 bo bahise bahunguka bumvise ko hari agahenge kabonetse mu bice baturutsemo.

Abanyekongo bahungiye mu Rwanda bakirwa munkambi y’agateganyo ya Kijote iherereye mu Karere ka Nyabihu, bagahabwa ubufasha bw’ibanze bakeneye harimo no kuvura abafite Ibibazo by’uburwayi bitandukanye.

Kubera ubushobozi bw’iyo nkambi, bamwe batangiye kwimurirwa mu Nkambi ya mahama ahasanzwe bagenzi babo barimo abamaze imyaka irenga 25 bahungiye mu Rwanda.

Mu butumwa busoza Umwaka wa 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko  ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo zabujijwe uburenganzira ku gihugu n’ubwenegihugu kidashingiye mvugo zibiba urwango gusa, ahubwo arii ugutotezwa gukomeye bakomeje gukorerwa mu myaka myinshi ishize.

Yagize ati: “U Rwanda ruri mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, byakiriye ibihumbi amagana by’impunzi z’Abanyekongo, ibi bikaba bimaze imyaka myinshi. Dufite abarenga 70,000 biyandikishije mu Rwanda honyine. Kandi impunzi nshya zikomeje kuza kugeza n’ubu. Nyamara umuryago mpuzamahanga ukomeje kwitwara nk’aho aba bantu batabaho, cyangwa ko batazi icyatumye bahunga. Birasa naho ikigamijwe ari uko baguma mu Rwanda ubuziraherezo, ibi bikaba bifasha mu guhembera ikinyoma kivuga ko ari Abanyarwanda bakwiriye kwirukanwa ku butaka bwa Congo.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo ari mpuzamahanga bityo kigomba gushakirwa igisubizo mpuzamahanga kukoigihe kitarakemuka hazakomeza kuvuka imitwe yitwaje intwaro n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ukarushaho kwiyongera.

Yibukije ko u Rwanda rutazemera gukomeza kwikorera umutwaro w’inshingano za Leta ya Congo, asaba ko hashyirwaho uburyo impunzi z’Abanyekongo zasubira mu gihugu cyazo zafite umutekano n’agaciro.

Yongeyeho ati: “Uko byagenda kose, u Rwanda ntabwo ruzababuza gutaha mu gihugu cyabo, mu buryo ubwo ari bwo bwose bahisemo….”

Leave A Reply

Your email address will not be published.