DRC: Leta yababajwe n’irahira ry’abatware i Goma ihita isohora impapuro zo gufata Corneille Nangaa

795

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane abaturage bo mujyi wa Goma bitabiriye ku bwinshi umuhango w’irahira ry’abatware bashya bishengura imitima y’abategetsi b’i Kinshasa.

Nyuma yo kwigarurira umujyi wa Goma no gutangaza abatware b’uwo mujyi, kuri uyu wa kane taliki ya 6 Gashyantare 2025, abayobozi bashya bimitswe ku mugaragaro mu muhango wabereye muri stade ya Goma, umuhango witabiriwe n’ibihumbi by’abaturage batuye muri uwo mujyi.

Ni igikorwa cyashenguye imitima y’abayobozi bakuru b’i Kinshasa, ndetse kiza kimeze nk’inkota itewe mu nkovu itari bwakire kuko ubuyobozi bwari bugifite agahinda n’umubabaro wo kuba ingabo za Leta FARDC n’abafatanyabikorwa bazo batarabashije kurinda umujyi wa Goma nk’uko bari barabisezeranije rubanda, mu gihe imitima yari irimo kwiga kubana n’igikomere cyo gutakaza abasirikare benshi baguye muri iyo mirwano, bagashingurwa ku munsi w’ejo hashize, umutwe wa M23 wahise ushyira hanze itangazo rishyiraho abayobozi bashya barimo guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru harimo n’Umujyi wa Goma, ni mu gihe Leta ya Kinshasa yo yari imaze iminsi ishyizeho undi mutware ugomba kuyobora iyo ntara n’ubwo bwose igice kinini kiri mu maboko ya M23.

Nkaho bidahagije, uwo mutwe AFC/M23 wahise utegura igikorwa gikomeye cyane cyo kwimika no kurahiza abo batware bashya bikorogoshora Leta ya Kinshasa ifata umwanzuro wo guhita ishyira hanze impapuro zita muri yombi bwana Corneille Nangaa uyobora uwo mutwe.

Corneille Nangaa yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi

Ni icyemezo gikubiye mu itangazo ryasinyweho n’Umushinjacyaha Mukuru muri rukiko rwa gisirikare, Colonel Magistrat Parfait Mbuta Muntu.

Iri tangazo rivuga ko izi mpapuro zigamije gusaba amahanga guta muri yombi Nangaa aho yaba ari hose, ubundi agashyikirizwa inzego z’ubutabera za Congo.

Corneille Nangaa ashinjwa na Leta ya Congo ibyaha by’intambara ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu mu ntambara umutwe wa M23 umaze imyaka uhanganyemo na FARDC.

Uyu mugabo ni we wari uyoboye komisiyo y’amatora ubwo Perezida Tshisekedi yatsindiraga manda ye ya mbere yo kuyobora RDC mu 2018.

Mu 2023, Nangaa yahise ashinga umutwe ufite n’igisirikare kuko ngo yari abizi ko Perezida Tshisekedi aziba amajwi mu matora yo ku wa 20 Ukuboza 2023, nk’uko byari byagenze mu 2018.

Comments are closed.