DRC: Leta yemeye ko umujyi wa Bukavu wamaze kwigarurirwa n’umutwe wa M23
Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yemeye ko umujyi wa Bukavu wigaruriwe n’umutwe wa M23.
Binyujijwe mu ijwi rya minisiteri y’itumanaho mu gihugu, Leta ya DRC yatangaje ko umujyi wa Bukavu nawo wamaze kwigarurirwa n’umutwe w’abarwanyi ba M23 bamaze igihe kitari gito bari mu mirwano n’ingabo za Leta FARDC.
Mu itangazo ryanyujijwe kuri X, Leta yagize iti:”Ingabo z’ibyihebe zishyigikikwe n’u Rwanda ziri kugenzura umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’Intara y’Amajyepfo”
Muri iri tangazo, minisitiri w’itumanaho Bwana Patrick Muyaya aravuga koibi byose bikorwa ari ubushotoranyi u Rwanda rukomeje gukorera Congo igihugu cye, ndetse ko uyu mutwe ukora ibi byose wirengagije imyanzuro iherutse gufatirwa mu nama yahuje SADEC na EAC muri Tanzaniya aho umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama karahabutaka yavugaga ko imirwano igomba guhagarara ndetse ko M23 itagomba kugira akandi gace ifata.
Uyu muyobozi yijeje abaturage ko mu gihe kitarambiranye ibintu bigiye gusubira mu buryo kuko ibice byose byigaruriwe n’umwanzi bigiye gusubira mu ntoki za Leta ndetse umwanzi akirukanwa akagezwa aho yaje aturutse.
Perezida Tshisekedi yakomeje ashinja Leta y’u Rwanda kuba ariyo iri inyuma y’ibi bibazo byose biri muri Congo, ikintu u Rwanda rwakomeje guhakana.
Kugeza ubu Leta ya Congo yavuze ko idashobora gushykirana n’umutwe yita uw’ibyihebe mu gihe uwo mutwe wa M23 wo ukomeza kuvuga ko witeguye kujya ku meza y’ibiganiro na Leta.
Comments are closed.