DRC: M23 yigaruriye Radio na TV bya Leta ishami rya Goma

2,888

Ishami rya Tereviziyo na Radiyo by’igihugu (RTNC) rikorera i Goma ryigaruriwe n’umutwe wa M23 nyuma yo gufata byinshi mu bice bigize uwo mujyi.

Umutwe w’ingabo za M23 umaze igihe uri mu mirwano n’ingabo z’igihugu FARDC ubu bikaba bivugwa ko wafashe umujyi wa Goma, watangaje ko umaze kwigarurira ishami ry’igitangazamakuru cya Leta RTNC rikorera mu mujyi wa Goma.

N’ubwo aya makuru atari yatangazwa cyangwa ashyirwe hanze n’ubuvugizi bwa M23, umwe mu bantu batuye i Goma yaganiriye na indorerwamo.com yaduhamirije ko RTNC irinzwe n’abarwanyi ba M23 ndetse ko bamwe mu banyamakuru bari basanzwe bahakora bahunze bakayisiga ubu ikaba irimo gucuranga imiziki gusa.

Yagize ati:”Nahanyuze mu kanya ahagana saa kumi n’imwe, wabonaga harinzwe n’abasirikare ba M23, ni abana bakiri bato bafite igara rito, ndetse bimwe mu biganiro byari bisanzwe binyuzwaho aya masaha nta birimo, ahubwo harimo uturirimbo dutandukanye“.

RTNC ni igitangazamakuru cya Leta bivugwa ko cyajyaga kinyuzwaho ibiganiro byakanguriraga abayumva kwanga umutwe wa M23 bikawita umutwe w’iterabwoba.

Mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, umuvugizi wa M23 Lawrence yumvikanye anenga cyane ikiganiro cyiswe wazalendo cyari kigamije kwangisha Abanye Goma bagenzi babo bo mu bwoko bw’Abatutsi babita inzoka z’Abanyarwanda.

Biteganijwe ko icyo gitangazamakuru cya Leta kizajya gitambutsa bimwe mu biganiro bigamije kunga abaturage no kubasobanurira amahame ya M23 mu rwego rwo kwisobanura kuri bamwe mu baturage batawuzi neza usibye ibyo babwirwaga n’ubutegetsi bwa Leta ya Congo ko M23 ari umutwe w’iterabwoba wiganjemo Abanyarwanda bagamije kwiba umutungo wabo.

Comments are closed.