DRC: M23 yigaruriye umujyi wa Bunagana

10,209
Kwibuka30

Amakuru aturuka mu mujyi wa Buganagana, aremeza ko uwo mujyi uri mu maboko y’umutwe wa M23 nyuma y’imirwano yatangiye kuri iki cyumweru.

Umutwe wa M23 uremeza ko ubu ugenzura umujyi wose wa Bunagana uri ku mupaka wa DR Congo na Uganda.

Willy Ngoma uvugira uyu mutwe kuwa mbere yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Yose [Bunagana] nta kuvanaho na hamwe, twayifashe”.

Uruhande rwa leta ya DR Congo ntacyo ruratangaza ku bivugwa na M23 ko yafashe Bunagana.

Abajijwe niba Bunagana yafashwe nk’uko izi nyeshyamba zibivuga, umuvugizi w’ingabo Lt. Col Guillaume Ndjike Kaiko yasubije ko aza kuboneka nyuma.

Itangazo ry’ingabo za leta ryo ku cyumweru nijoro rivugako ingabo za leta zasubije inyuma “ibitero bya M23 ifashijwe n’u Rwanda byari bigamije gufata umujyi wa Bunagana”.

Kwibuka30

Radio Okapi iterwa inkunga na ONU ivuga ko umujyi wa Bunagana wafashwe na M23 nyuma y’uko ingabo za leta zaba zawuvuyemo none kuwa mbere zitarwanye.

Bunagana ni umujyi muto uri ku ntera irenga gato 70Km uvuye i Goma ku murwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru, uyu mujyi ufatwa nk’ingenzi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya DR Congo na Uganda.

Willy Ngoma yavuze ko ingabo za leta zifatanyije n’iza MONUSCO ari zo zateye ibirindiro byabo mu bice bya Runyoni na Chanzu, imirwano igakomera ku cyumweru.

Ati: “Indege za MONUSCO zimaze kuturasaho inshuro eshatu ni bwo twafashe umwanzuro wo gukurikirana ingabo zo ku butaka, turabirukana tubageza hafi ya Bunagana.  Bashaka kongera kwisuganya ngo badutere, mu kwirinda ni bwo twafashe umwanzuro wo gufata umujyi wa Bunagana kugira ngo twirengere.”

Umunyamakuru wa BBC Ignatius BAHIZI yanditse ku rukuta rwe rwa twitter ati:”Ingabo z’umutwe wa M23 ziragenzura umujyi wa Bunagana”

Andi makuru dufitiye gihamya aravuga ko ingabo za FARDC zahungiye muri Uganda zisiga ibikoresho n’ibimodoka by’intambara.

Kugeza ubu uruhande rwa Leta ntiruremeza ayo makuru.

Comments are closed.