DRC: Martin Fayulu arasanga Perezida Tshisekedi yari akwiye kwibera umunyezamu muri ruhago

703

Umunyapolitiki ukomeye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yavuze ko Perezida Tshisekedi yayobye umuhamagaro yinjira muri politiki adashoboye, ko ahubwo yari akwiriye kwibera umunyezamu w’ikipe ya ruhago

Bwana FAYULU Martin umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ingoma ya Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko perezida we yayobye umuhamagaro yisanga ari gukina politiki adashoboye, ko ahubwo yari akwiye kwishakira ikipe ya ruhago akinira akayibera umunyezamu.

Uyu mugabo utarigeze avuga rumwe n’ingoma zose ziherutse muri DRC yavuze aya magambo nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri taliki ya 3 perezida Felix Tshisekedi agaragaye mu kibuga cyitiriwe les Martyrs ari guconga ruhango mu mukino wahuje abayobozi b’icyo gihugu n’abakanyujijeho muri ruhago yo muri Africa.

Yavuze ko iyo Perezida Tshisekedi aba azi ibyo arimo nk’umunyapolitiki atari akwiye kujya gukina umupira w’amagauru mu gihe uduce turenga ijana twose tw’igihugu cye twigaruriwe n’u Rwanda ndetse ingabo z’igihugu cye zikaba zimaze igihe kitari gito zihanganye n’umutwe wa M23, umutwe uvuga ko urwanira uburenganzira bwo kugira gakondo yabo n’ubwenegihugu nk’abandi bakongomani bose.

Yagize ati:”Icyakabaye ingenzi ni ugushaka uko tubohoza uduce twa Congo. Uyu munsi hari uduce turenga 100 twinjiye mu maboko y’u Rwanda. Bwana Tshisekedi yagiye gukina umupira w’amaguru, mu gihe akina nta bantu bari muri Stade kubera ko abanye-Congo babona bisebetse.

Bwana Fayulu Martin yakomeje asaba perezida Tshisekedi kwitandukanya na politiki kuko atayishoboye, kandi ko yakwihutira kuva ku butegetsi mu gihe cyose manda ye izaba irangiye kuko atacyo yigeze amarira Abakongomani bamaze igihe mu bibazo by’inzara n’umutekano muke.

Comments are closed.