DRC: Ministre w’ubutabera yahakanye ikirego cyo kunyereza asaga Miliyoni 19$

1,025
kwibuka31

Minisitiri w’ubutabera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC) Bwana Constant Mutamba yahakanye ibirego ashinjwa na Leta ye, ibirego birimo kuba uwo mugabo yaranyereje akayabo k’amafaranga yari agenewe umushinga mugari wo kubaka gereza ya Kisangani mu Ntara ya Tshopo

Bwana Constant Mutamba aherutse guha ikiganiro Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI avuga ko ayo mafaranga yaje koko, ariko ajya kuri konti y’abatekamutwe, ati:”Amafaranga yarasohotse kuko hari ibyemezo ko yasohowe ndetse yakirwa na minisiteri y’ubutabera, ariko iriya konti yashyizweho si iyacu, ni iy’abatekamutwe biyitiriye twebwe”

Ariko ‘ubwo bimeze bityo, Leta ntabwo yemeye ibyo avuga kuko minisitiri w’intebe yasabwe kwemeza ko uyu mugabo washimangizaga Perezida Tshisekedi yamburwa ubudahangarwa bityo agakurikiranwa n’ubutabera kugira ngo aryozwe ibya rubanda yariye.

Constant Mutamba yavuzwe kenshi ku kibazo cy’umushinga wo kurwanya abazwi nka mayibobo ndetse no ku magambo akakaye yavugaga kuri Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’abanyururu muri gereza ya Goma, ndetse akaba ari nawe washyizeho itegeko ryihanangiriza abanyamakuru n’ibitangazamakuru byo muri Congo ko nihagira icyibsehya kigatangaza amakuru abera ku rugamba ariko akaba atavuga neza ingabo z’igihugu kizafungwa burundu, n’umwakoze inkuru agakatirwa urwo gupfa.

Bwana Constant Mutamba yari aherutse guterana amagambo na Bwana Joseph Kabila wigeze kuyobora icyo gihugu.

Comments are closed.