DRC na M23 bemeye guhagarika intambara

289
kwibuka31

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’umutwe w’inyeshyamba uyirwanya wa M23 bemeranyije ku gahenge hagamijwe guhagarika imirwano “mu buryo bw’ingirakamaro”, “nyuma y’ibiganiro byo kubwizanya ukuri kandi byubaka” bagiranye i Doha ku buhuza bwa Qatar.

Mu itangazo rihuriweho, Kinshasa na M23 bavuga ko bemeranyije “guhagarika imirwano aka kanya, kureka bidasubirwaho imvugo iyo ari yo yose irimo urwango no gutera ubwoba”, ndetse basaba abaturage “gukurikiza ibi byiyemejwe”.

Hari hashize ibyumweru bibiri amakuru avuga ko ibiganiro byatangiye i Doha hagati y’impande zombi ariko nta cyo buri ruhande rwari rwagatangaje ku mugaragaro.

Umuhuza Qatar nta cyo yari yatangaza kuri ibi byatangajwe n’impande zombi.

Itangazo rya Kinshasa ryashyizweho umukono na Papy Mbuyi Kanguvu uhagarariye intumwa zayo mu biganiro, mu gihe irya M23 ryashyizweho umukono n’umuvugizi wayo Lawrence Kanyuka.

Impande zombi zivuga ko zemeye kubahiriza ibyo ziyemeje, bikazafungura “inzira yerekeza ku biganiro byubaka byo kugarura amahoro arambye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu karere”.

Bagize bati: “Ibyo biganiro biziga ku mpamvu zimbitse z’amakuba ariho ubu no ku buryo bwo kurangiza intambara muri teritwari zo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

Impande zombi zavuze ko ziyemeje gukurikiza “aka kanya” ibyo ziyemeje “mu gihe cyose cy’ibiganiro kugeza ku musozo wabyo”.

DRC na M23 bashimiye byimazeyo leta ya Qatar “ku bw’ibikorwa byayo bikomeje no kwiyemeza kwayo kutajegajega mu gukoresha ibi biganiro by’amahoro bitanga umusanzu wo gukomeza ibiganiro no guteza imbere ubwumvikane bw’impande zombi”.

Kinshasa na M23 bitangaje ibi nyuma yuko ku wa kane w’icyumweru gishize, Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Perezida w’Amerika Donald Trump kuri Afurika, avuze ko u Rwanda rugomba gukura ingabo zarwo ku butaka bwa DRC ndetse na M23 igashyira intwaro hasi, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Comments are closed.