DRC: Nyuma yaho M23 yemeye kurekura Walikale, FARDC nayo yemeye kuba ihagaritse imirwano
Ingabo za leta ya DR Congo zatangaje ko zigiye “kwifata ku kuba zakora ibitero ku ngabo z’umwanzi” ndetse zisaba abarwanyi ba Wazalendo na bo kubigenza batyo hagamijwe gushishikariza ibiganiro by’amahoro.
Mu itangazo yasomye kuri televiziyo y’igihugu mu ijoro ryo ku wa gatandatu, umuvugizi w’ingabo Gen. Maj. Sylvain Ekenge, yavuze ko FARDC irimo gukurikirana ubwitonzi igikorwa cya “M23 cyo kuva muri Walikale” ikagera ahitwa Kibati, nk’uko abivuga.
M23 ntabwo yatangaje aho izagarukira mu kuva mu mujyi wa Walikale n’inkengero zawo.
Ekenge yavuze ko FARDC yafashe kiriya cyemezo “kugira ngo dushishikarize kureka imirwano no gukomeza inzira za Luanda na Nairobi” n’ibiganiro by’amahoro biheruka gutangirira muri Qatar.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatandatu, Thérèse Kayikwamba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo, yavuze ko uruhande rwa leta “rwiyemeje guhagarika imirwano vuba bishoboka” kugira ngo barengere “abaturage bababaye”.
Kayikwamba yavuze ko kubera uburyo ubu bushyamirane bwagiye buhinduka “ubu” basanze ari ngombwa “ku bw’inyungu z’abaturage, kuganira bitaziguye na M23” mu gihe byagira umusaruro wo guhagarika imirwano nk’uko abivuga.
Minisitiri Kayikwamba yavuze ko uko babona ibintu ubu “bitandukanye n’uko byari bimeze mu Ukuboza(12)” igihe biteguraga gusinya amasezerano n’u Rwanda, nk’uko abivuga, ati: “ubu nyuma y’amezi macye hari impinduka zabaye”.

Tariki 12 z’uku kwezi, leta ya Angola yatangaje ko leta ya DR Congo yemeye kuganira na M23 mu buryo butaziguye kandi ko ibyo biganiro byagombaga gutangira ku wa kabiri w’iki cyumweru, ariko M23 yabyivanyemo ivuga ko ibihano byafashwe na bimwe mu bihugu by’i Burayi bibangamiye iyi nzira y’amahoro.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatandatu, Minisitiri Kayikwamba yavuze ko bibabaje kuba M23 yarivanye muri ibyo biganiro.
M23 mu gutangaza ko igiye kuvana ingabo muri Walikale “hagamijwe gushaka igisubizo cy’iyi ntambara mu nzira z’amahoro” na FARDC gutangaza ko itazakora ibindi bitero kuri M23 ni intambwe ishobora kuganisha ku bwumvikane n’ibiganiro.
Gusa si ubwa mbere impande zombi zemeye ibisa no guhagarika imirwano n’agahenge ariko ntibimare kabiri bitarenzweho, buri ruhande rugashinja urundi.
M23 ejo yatangaje ko mu gihe habayeho “ubushotoranyi” bw’uruhande rw’ingabo za leta mu bice igenzura cyangwa ibirindiro byayo “bizatera kuvanaho iki cyemezo ako kanya”.
Gen Ekenge na we yatangaje ko FARDC yibikiye “uburenganzira bwo gusubiza mu gihe haba ibikorwa byo guhungabanya uku guhagarika imirwano cyangwa kwibasira umutekano w’abaturage n’ibyabo”.
Comments are closed.