DRC: Nyuma y’ukwezi kose, M23 yigaruriye centre ya Kanyabayonga

197
RPF

Umutwe wa M23 uravuga ko wamaze kwigarurira umujyi wa Kanyabayonga nyuma y’imirwano ikaze yari imaze ukwezi kose.

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wafashe isantere ya Kanyabayonga iherereye muri teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’ukwezi mu nkengero zaho habera imirwano yari iwuhanganishije n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo.

Nk’uko byemejwe n’ibinyamakuru byo muri RDC nka Radio Okapi na Actualité, Kanyabayonga yafashwe mu masaa cyenda y’igicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Kamena 2024, nyuma y’imirwano ikomeye hagati y’impande zombi.

Umunyamakuru yagize ati:“Hagati mu munsi bari bahari ariko bigaragaje mu ruhame ahagana saa cyenda z’igicamunsi ku masaha ya hano.

Hari abaturage benshi bahunze imirwano yabereye mu nkengero za Kanyabayonga mbere y’uko ifatwa. Bake bayisigayemo bagaragaye mu mashusho baha ikaze abarwanyi ba M23 n’urusaku rwinshi bati “Wakombozi!”, bisobanuye ngo “Abatabazi!”

Ihuriro AFC ribumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka M23 ryemeje amakuru y’ifatwa rya Kanyabayonga, risobanura ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bw’ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo muri aka gace bigana ku iherezo.

Ryagize riti:“Kanyabayonga ubu iri kugenzurwa n’Intare za Sarambwe. Amahoro aganje muri uyu mujyi. Ibi bigaragaza amaherezo y’imitwe ya FDLR, FARDC na Wazalendo muri uyu mujyi. Ubu abaturage babaho mu mahoro, bagakora ibikorwa byabo.

Mbere y’uko abarwanyi ba M23 bafata Kanyabayonga, babanje gufata uduce twa Kimaka na Miliki duhuzwa n’umuhanda wa Lusogha-Kayna. Ni ubwa mbere bari binjiye muri teritwari ya Lubero kuva batangira bundi bushya urugamba mu mpera za 2021.

Urugamba rwo gufata Kanyabayonga rwatangiye tariki ya 30 Gicurasi 2024. Ni agace k’ingenzi gahuza teritwari ya Lubero, Rutshuru, Walikale na Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, gafatwa nk’amasangano y’ubucuruzi bukorerwa muri iyi ntara, gahuza kandi Goma na Butembo; umujyi ukorerwamo ubucuruzi bukomeye.

Ingabo za RDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR byanyuzaga muri Kanyabayonga ibicuruzwa bitandukanye biva muri teritwari ya Lubero, bikomereza mu zindi teritwari, birimo amabuye y’agaciro n’amafi yo mu kiyaga cya Edouard. Bisobanuye ko nyuma yo gufatwa kwayo, ibi byose bigiye guhagarara.

Kanyabayonga ifashwe nyuma y’aho mu ntangiriro za Gicurasi 2024, abarwanyi ba M23 bafashe akandi gace k’ingenzi ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro ya Coltan, yifashishwa mu gukora ibikoresho bigezweho birimo telefone.

Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa Tuluka, kuri uyu wa 28 Kamena 2024 yabwiye abanyamakuru ko guverinoma yabo yafashe icyemezo cyo gushora amafaranga menshi mu gisirikare kugira ngo cyisubize ibice byafashwe na M23. Yasobanuye ko iki gisirikare gikomeye kurusha uko byahoze, kandi ko hari icyizere ko kizatsinda uyu mutwe witwaje intwaro.

Leave A Reply

Your email address will not be published.