DRC: Perezida Lazarus Chakwera yategetse ingabo ze kwitegura kuva muri DR Congo

174

Perezida wa Malawi yategetse umugaba mukuru w’ingabo ze gutangira gutekereza ukuntu ingabo z’icyo gihugu zataha zikava muri DRC.

Perezida Lazarus Chakwera yategetse umugaba w’ingabo z’iki gihugu kwitegura kuvana ingabo zacyo muri DR Congo, nk’uko biri mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’iki gihugu.

Ingabo za Malawi ziri muri RD Congo mu butumwa bwa SAMIDRC bw’umuryango w’iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’amajyepfo, SADC.

Iryo tangazo rivuga ko iki cyemezo cya Chakwera kigendanye no “kubahiriza itangazo ry’agahenge ku mpande zirimo kurwana” – gusa iryo tangazo ryatanzwe n’uruhande rwa M23.

Gucyura ingabo za Malawi “bizaha inzira ibiganiro biteganyijwe byo kugera ku mahoro arambye”, nk’uko iryo tangazo ribivuga.

Perezida Chakwera yari ku gitutu cyo kuvana ingabo muri DR Congo nyuma y’uko abasirikare babo bagera kuri batatu bishwe mu mirwano yabereye i Goma no mu nkengero zayo.

Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania ni byo bihugu byo muri SADC byohereje ingabo muri DR Congo gufasha leta guhangana n’umutwe wa M23.

Umubare nyawo w’ingabo Malawi yohereje mu butumwa bwa SAMIDRC ntabwo uzwi neza.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize umuvugizi wa leta ya Malawi yabwiye ibinyamakuru byaho ko iki gihugu cyohereje batayo imwe ya gisirikare muri ubwo butumwa.

Bitewe n’imitere y’igisirikare cya buri gihugu, batayo imwe ishobora kubamo abasirikare bari hagati ya 300 kugera ku 1,000.

Malawi yohereje batayo imwe y’abasirikare mu ngabo za SADC zagiye gufasha leta ya DR Congo bishyigikiwe na ONU n’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika

Comments are closed.