DRC: Perezida Tshisekedi yongeye gushimangira ko igihugu cye kidateze kuganira na M23

4,820

Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yavuze ko igihugu cye na Leta ayobora bidateze kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 ko ahubwo uwo mutwe ugomba gushyira intwaro hasi vuba na bwangu.

Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Nyakubahwa Tshisekedi Felix yongeye avuga ko Leta ayoboye idafite gahunda iyo ariyo yose yo kugirana ibiganiro n’umutwe we yita uw’iterabwoba wa M23 ahubwo ko bagomba gushyira intwaro hasi nta yandi mananiza.

Ibi yabivuze mu kiganro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kane taliki ya 13 Mata 2023 aho umwe mu banyamakuru yabajije perezida ko hari ibiganiro ibyo aribyo byose yaba ari kugirana n’umutwe wa M23, maze perezida Felix Tshisekedi yongera ashimangira ko nta bihari ndetse ko nta n’ibiteganijwe mu gihe cyose umutwe wa M23 utari washyira intwaro hasi, perezida Felix Tshisekedi yagize ati:”Nta biganiro ibyo aribyo byose turimo n’umutwe w’iterabwoba wa M23, ntabyo, nta n’ibyo duteganya rwose, ahubwo nibashyire intwaro hasi, nicyo tubasaba, mu gihe cyose batarakora icyo ngicyo ntabwo Leta nyoboye izigera ibaha agahenge na gato”

Perezida Tshisekedi yavuze ko M23 we n’abayishyigikiye bafite umugambi wo gushaka kwinjirira guverinoma ayoboye ariko ko bitazashoboka kubera ko imigambi yose bafite yatahuwe, bityo ko DRC uko iri ubu idashobora kubyemera n’iyo byagenda bite, yagize ati:”Burya si buno, baradusaba ibidashoboka ngo bakunde batwinjirire, ariko ubu turakanuye, ibyo ntibishoboka, turashyigikiwe kandi rubanda iri inyuma yacu

Nyuma y’iki kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi w’umutwe wa M23 Bwana Bisiimwa yavuze ko nabo ari Abakongomani kandi ko badateze gushyira intwaro hasi mu gihe cyose Leta ya Congo itemeye kugirana nabo ibiganiro kuko nabo batiguye gushirira ku icumu ry’abashaka kubamara babaziza ubwoko bwabo nabo batahisemo.

Twibutse ko ku munsi wa gatatu imirwano hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa M23 yongeye kubura aho buri gice gishinja ikindi kuba aricyo cyabanje gutera ikindi, kugeza ubu abantu benshi bakomeje kwibaza amaherezo y’iyi mirwano n’uburyo ibice byombi bizabyitwaramo, gusa igihari, ni uko abantu benshi bamaze kurambirwa n’intambara zo mu karere bakaba basaba impande zihangaye gukora ibishoboka amahoro akagaruka.

Comments are closed.