DRC: Rutayisire wari umaze hafi imyaka 3 afungiye i Kinshasa yapfuye


Ku wa 1 Ukwakira 2025, umunyarwanda witwa Rutayisire Jean Marie Vianney yapfiriye muri kasho y’urwego rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe iperereza DEMIAP (Détection Militaire des Activités Anti-Patrie), i Kinshasa.
Amakuru avuga ko Rutayisire yafatiwe muri Kivu y’Amajyepfo mu Ugushyingo 2022, agambaniwe n’Abanye-Congo. Icyo gihe yari yarahawe isoko ryo kubaka umuhanda muri iyi ntara, ahagarariye sosiyete y’ubwubatsi ya Epos.
Leta ya RDC yashinjaga Rutayisire kuba intasi y’u Rwanda. Iki cyaha cyashinjwe benshi biganjemo Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda kuva umubano w’ibihugu byombi wazamba, bakatirwa igihano cy’urupfu ariko Rutayisire we ntiyanaburanishijwe.
Umuyobozi w’Abanye-Congo baba mu Rwanda, Dr. Awazi Raymond, ku wa 1 Ukwakira yatangaje ko ibyo Abanyarwanda bakorerwa muri RDC bihabanye n’uko Abanye-Congo bafatwa i Kigali, kuko bo bahabwa amahirwe, bakanahabwa agaciro.
Rutayisire yiyongereye ku bandi benshi bapfiriye muri kasho z’urwego rw’igisirikare cya RDC rushinzwe iperereza, kubera iyicarubozo bakorerwa n’abakozi barwo no gufatwa nabi mu bundi buryo bushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Comments are closed.