DRC: Ubundi General Gasita Olivier wa FARDC uteje imvururu i Uvira ni muntu ki?

151
kwibuka31

Guhera mu cyumweru gishize, n’ubwo byaje gukomera cyane kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Uvira hakomeje kuvugwa kutumvikana hagati y’ingabo za Leta FARDC n’imitwe ya ba Wazalendo kugeza ubwo biviramo kurasana hagati y’izi mpande zombi ubundi zisanzwe zikorana, ibi byose bikaba bishingiye ku iyoherezwa rya Gen. GASITA Olivier mu mujyi wa Uvira.

Gen Gasita ni muntu ki?

Olivier Gasita Mukondo, utarimo kuvugwaho rumwe, amakuru yumvikanye mu nama yo ku wa gatanu akomoza ku kuba ubu ari mu mujyi wa Uvira, umujyi yabayemo imyaka myinshi mbere, ndetse akaba ari naho yavukiye.

Umwe mu bo mu muryango we, utifuje gutangazwa, yavuze ko Gasita yavukiye ahitwa i Kitashya, muri ‘secteur’ ya Tanganyika, zone ya Uvira muri iyi ntara ya Kivu y’Epfo.

Avuga ko nyuma yagiye kuba mu Minembwe aho yize amashuri abanza aza kugarukana n’abo mu muryango we mu mujyi wa Uvira aho yize anarangiriza amashuri yisumbuye, naho kaminuza ayiga i Ngozi mu Burundi.

Umwirondoro we uvuga ko yinjiye mu gisirikare cya FARDC mu 1996, akorera mu Minembwe imyaka myinshi aho yari afite ipeti rya Kapiteni, nyuma yaje gufungwa, afunguwe yoherezwa mu ntara ya Kivu ya Ruguru agirwa ‘admnistrateur’ wa ‘territoire’ ya Yumbi aho yari afite ipeti rya colonel. Aha yahavuye ajya gukorera i Kinshasa agakomeza kuzamuka mu ntera mu gisirikare.

Umwaka ushize, mu ntambara y’ingabo za leta na M23, Gen Gasita yoherejwe gukorera mu mujyi wa Bukavu kurwanya inyeshyamba za M23, urugamba we na bagenzi batsinzwe bagahunga. Yagiye gukorera i Kindu mu murwa mukuru w’intara ya Maniema.

Mu minsi ishize ni bwo yategetswe kujya gukorera mu mujyi wa Uvira, umujyi yakuriyemo. Ibi ni byo ubu bifatwa nk’intandaro y’impagarara ziri muri uyu mujyi.

Bamwe mu banyecongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bahuza ibirimo kuba kuri Gen Gasita n’ivangura, ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bavuga ko bakorerwa muri iki gihugu. Ndetse bakavuga ko bigaragarira mu magambo avugwa n’abakuriye Wazalendo kuri Gasita, basanzwe bita abo muri ubu bwoko Abanyarwanda.

Abandi bavuga ko ibirimo kuba kuri Gen Gasita bishingiye gusa ku mpamvu z’imirimo ya gisirikare yari ashinzwe mu gihe cy’intambara na M23, no gushidikanya ko azakora neza iyo yoherejwe gukora mu mujyi wa Bukavu.

Comments are closed.