DRC: Ubushinjacyaha bwasabiye Kabila igihano cy’urupfu

174
kwibuka31

Ubushinjacyaha bwa gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwasabiye Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’icyo gihugu gukatirwa igihano cy’urupfu ku birego birimo ubugambanyi no gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba wa AFC/M23.

Aregwa n’ibyaha byo mu ntambara, ibyaha by’urugomo by’umutwe wa M23 n’umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi.

Muri iryo buranisha ryo ku wa gatanu, ryabereye mu murwa mukuru Kinshasa, ubushinjacyaha bwanasabye ko imitungo ye yose ifatirwa.

Kabila, utaritabye urukiko, nta cyo yahise atangaza ku mugaragaro kuri iki gihano cy’urupfu yasabiwe.

Kabila, w’imyaka 54, yategetse DRC mu gihe cy’imyaka 18 guhera mu mwaka wa 2001.

Muri Gicurasi uyu mwaka, inteko ishingamategeko yamukuyeho ubudahangarwa yari afite, aho na bwo atabonetse ngo yisobanure ku byo yashinjwaga.

Mu ijambo yavuze nyuma yaho muri uko kwezi, Kabila yanenze bikomeye ubutegetsi bw’uwamusimbuye Félix Tshisekedi abwita ubw'”igitugu”. Yananenze ubucamanza bw’iki gihugu kubera kwemera “gukoreshwa ku mugaragaro ku mpamvu za politike”.

Kabila aheruka kuboneka mu ruhame ari mu gice kigenzurwa n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DRC.

Uretse icyo gihano cy’urupfu yasabiwe, Radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye ikorera muri DRC, yatangaje ko umushinjacyaha mukuru wa gisirikare Lucien René Likulia yasabye urukiko rukuru rwa gisirikare ko Kabila:

  • akatirwa gufungwa imyaka 20 kubera gushyigikira ibyaha byo mu ntambara;
  • akatirwa gufungwa imyaka 15 ku gushaka guhirika ubutegetsi;
  • atabwa muri yombi ako kanya;
  • ariha amagarama (amafaranga) y’urubanza.

Ferdinand Kambere, umunyamabanga uhoraho w’ishyaka rya Kabila rya PPRD, ryahagaritswe gukorera mu gihugu, ku wa gatanu yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko iki ari “igikorwa kidacogora” cyo “gutoteza uwo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi”.

Mbere, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bwasabye ko Kabila ariha indishyi ya miliyari 24 z’amadolari y’Amerika kuri leta ya DRC, nkuko Radio Okapi yabitangaje.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu mpera y’ukwezi gushize.

Biteganyijwe ko urukiko rukuru rwa gisirikare rutangaza umwanzuro warwo bitarenze ku itariki ya mbere y’ukwezi gutaha kwa Nzeri.

Comments are closed.