DRC: Umuriro uri kwaka hagati ya AFC/M23 n’imitwe ikorana na FDLR

243
kwibuka31

Imirwano y’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorana na FDLR yakajije umurego mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu mpera z’icyumweru gishize, umutwe wa CMC-FDP ukorana na FDLR wagabye ibitero ku birindiro bitandukanye bya AFC/M23 muri teritwari ya Rutshuru, havuka imirwano ikomeye, abaturage benshi barahunga.

Mu gitondo cyo ku wa 4 Kanama, AFC/M23 na CMC byahanganiye mu duce dutandukanye two muri gurupoma ya Kihondo, sheferi ya Bwito muri Rutshuru. Amasasu menshi yumvikanye yatumye abaturage bagira ubwoba, bahungira Mwesso na Katsiru.

Mu mpera z’icyumweru gishize kandi AFC/M23 yahanganiye n’umutwe wa APCLS mu bice bitandukanye bya Masisi birimo Kihuma, Lushebere na Bulwa, abaturage bahungira muri santere ya Masisi, gurupoma ya Nyamaboko 1 ndetse no muri teritwari ya Walikale.

Mu gitondo cyo ku wa 4 Kanama, imirwano yubuye hagati ya AFC/M23 n’umutwe wa PARECO mu gace ka Katovu, Mungoti, Kaloba na Mungoti muri gurupoma ya Mufunyi Kibabi.

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse tariki ya 3 Nyakanga 2025, igaragaza ko kuva muri Mutarama uyu mwaka, hari abarwanyi benshi ba FDLR bihishe muri CMC-FDP na APCLS kubera ubwoba bwo kugabwaho ibitero.

Iyi raporo yasobanuye ko abarwanyi ba FDLR batihishe gusa, ahubwo ko banifatanya n’ab’iyi mitwe bahuje ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, bakagaba ibitero ku birindiro bitandukanye bya AFC/M23.

Iyi mirwano ikomeje mu gihe AFC/M23 na Leta ya RDC tariki ya 19 Nyakanga byashyize umukono ku mahame ya Doha aganisha ku masezerano y’amahoro, aho impande zombi zemeranyije guhagarika imirwano burundu.

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, tariki ya 4 Kanama yagaragaje ko Leta ya RDC ifite uruhare mu bitero iyi mitwe iri kugaba ku birindiro byabo, kandi ko ishaka kubasunikira mu makosa.

Yagize ati “Kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano birakomeje kandi bikorwa n’uruhande rwa Leta. Ibirindiro byacu n’abaturage biri guterwa mu rwego rwo kudusunikira mu makosa. Ubuhuza nibukurikirane iyubahirizwa ry’itangazo ry’amahame yasinyiwe i Doha kugira ngo burengere iyi gahunda.”

Biteganyijwe ko hatagize igihinduka, abahagarariye AFC/M23 na Leta ya RDC bazasubira i Doha muri Qatar bitarenze tariki ya 8 Kanama, batangire ibiganiro by’amahoro bishingiye ku mahame bemeranyijeho mu kwezi gushize.

Comments are closed.