DRC: Umusirikare wihaye gusomana n’umukunzi we ku karubanda yasabiwe igifungo cy’imyaka 10


Ubushinjacyaha bwa gisirikare i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwasabiye umusirikare w’ipeti rya ‘Adjudant’ (warrant officer) gufungwa imyaka 10 kubera amashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yambaye impuzankano ya gisiriakre arimo gusomana n’umugabo barimo kwitegura kubana.
Sarah Ebabi Ebadjara, umusirikare wa FARDC, yatawe muri yombi ku wa gatanu ushize ashinjwa imyifatire inyuranyije n’amahame ngengamyitwarire y’igisirikare cya RD Congo.
Imbere y’urukiko ejo ku wa kabiri, Sarah Ebabi yavuze ko amashusho yafashwe mu gihe gishize mu buryo bwite muri ‘studio’ y’i Kinshasa kugira ngo we n’umukunzi we basohore ‘Save the Date’ imenyesha ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa gatanu w’iki cyumweru.
Ibinyamakuru muri RDC bivuga ko Sarah Ebabi yabwiye urukiko rwa gisirikare ko umuntu ufata amashusho muri iyo’studio’ ari we, batabyumvikanyeho, watangaje kuri TikTok ‘video’ yahererekanyijwe cyane ye n’umugabo we.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko uyu musirikare muto yarenze ku itegeko ryasohotse mu 2021 ribuza abasirikare kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga bambaye impuzankano zabo mu buryo butesha agaciro ishema n’ikinyabupfura cy’ingabo.
Adjudante Ebabi asubirwamo n’ibinyamakuru abwira urukiko ati: “Icyaha ni gatozi, nyakubahwa perezida [w’urukiko]. Ntabwo ari jye watangaje ayo mashusho.”
Ibinyamakuru muri DR Congo bivuga ko ku wa kabiri urukiko rwa gisirikare rwumvise ubuhamya bw’umufotozi wa ya ‘studio’ bifotorejemo, aho yemeye ko ari we watangaje ayo mashusho y’uyu musirikare n’umukunzi we, kandi ko batari babyumvikanye.
Abunganira Ebabi bavuga ko ibyabaye atari icyaha cy’umusirikare ahubwo ari ukwinjira mu buzima bwe bwite.
‘Video’ ntoya yatangajwe n’iyo ‘studio’igaragaza uyu musirikare asomana n’umukunzi we ku munwa by’akanya gato mu gihe barimo bafata amashusho bahagaze.
Abanyecongo benshi ku mbuga nkoranyambaga bamaganye ibishinjwa uyu musirikare, mu gihe abandi bavuga ko niba yararenze ku mategeko akwiye kubiryozwa.
Umwe mu bamushyigikiye, yanditse ku rubuga rwa X ati:”Biriya byari gushyirwa mu rwego rw’imyifatire, ntabwo bikwiye kuba ikirego mu rukiko, noneho gisabirwa igifungo cy’imyaka ingana kuriya.”
Yongeraho ati: “Aho kumureka ngo akore ubukwe bwe abere abandi urugero, ahubwo igihugu arinda uyu munsi kirimo kumuhohotera nk’umugizi wa nabi.”
Abantu bamwe bakomeje gusaba abategetsi ba gisirikare ko Sarah Ebabi arekurwa kuko ku bwabo babona nta cyaha yakoze gituma akomeza gufungwa no kuburanishwa.
Mu gihe imbuga nkoranyambaga zigenda zirushaho kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’abantu, muri icyo gihugu baribaza n’imbago ziriho ku bakora umwuga nk’igisirikare mu kwisanzure kuri izo mbuga.
Nyuma yo kumva impande ziburana n’ubuhamya bw’uwafashe amafoto, ibinyamakuru muri RD Congo bivuga ko urukiko rwatangaje ko “rubonye umucyo uhagije”, ko rutangaza umwanzuro warwo kuri uyu wa gatatu.
Comments are closed.