DRC: Wa mu pasitoro uherutse kwigamba ko yashyingiwe akana yatawe muri yombi

1,140
Kwibuka30

Pierre Kas Kasambakana pastori ukuriye itorero Early Church of Yeshua Ha Mashyah ry’i Kinshasa muri DR Congo yafunzwe by’agateganyo nyuma y’amashusho yabonetse ashyingiranwa n’umukobwa bikekwa ko atujuje imyaka y’ubukure, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru bya Congo, ACP.

Uyu mugabo uzwi cyane nka Pasteur Pierre Kas arashinjwa n’ubugenzacyaha bwa Congo kurongora abakobwa benshi bakiri bato, akaba yarafunzwe kuwa mbere we na se w’umukobwa bivugwa ko aheruka kurongora.

Ntacyo Pierre Kas aravuga ku birego ashinjwa, gusa yabikomojeho mbere atarafatwa.

Abantu benshi batangajwe n’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize uyu mugabo w’imyaka 68 ashyingiranwa n’umukobwa bigaragara ko akiri muto.

Kwibuka30

Mu biganiro yatanze kuri televiziyo zo muri RD Congo, hamwe Pierre Kas yagaragaye avuga uyu mukobwa afite imyaka 18 y’amavuko, bivugwa ko uyu ari umugore we wa 12.

Yumvikana agira ati: “…Uriya namuzaniwe na se arambwira ati ‘akira uyu mukobwa nakurereye’, nta n’ubwo nari nzi uwo mukobwa…Njyewe sindongora abagore, ndongora abakobwa bakiri bato, b’amasugi.”

Pierre Kas muri RD Congo azwiho ko mu ivugabutumwa rye akangurira gushaka abagore benshi. Ibinyamakuru muri iki gihugu bivuga ko afite abana barenga 25.

Ibiro ntaramakuru ACP bisubiramo Joëlle Kona Monde umukuru wungirije wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Congo agira ati: “Gufatwa kwa pasteur Kas na se w’uriya mukobwa bizaba urugero ku muntu wese ujya mu bikorwa nka biriya.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.