DRC yanze gutwara umurambo w’umusirikare warasiwe mu Rwanda, ngo ntabwo ari uwabo

12,341
Kwibuka30

Nyuma yo kohereza Itsinda ry’Ingabo zihuriweho n’Akarere k’Ibiyaga Bigari rishinzwe ubugenzuzi bw’imipaka rizwi nka EJVM (Expanded Joint Vetivication Mechanism) aharasiwe umusirikare bikekwa ko ari uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ubuyobozi bw’Ingabo za Congo (FARDC) zanze gutwara umurambo zivuga ko uwo musirikare zitamuzi.

Ni umusirikare utaramenyekana warashwe ahagana saa saba z’isoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19 Ugushyingo, akaba yari yambaye imyambaro y’Umutwe w’Ingabo zirinda Perezida wa RDC, akaba yinjiye mu Rwanda avuye mu Birere (i Goma) ahari umunara w’abasirikare ba Congo barinda umupaka uteganye n’iminara ibiri y’abasirikare b’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko uwo musirikare yambutse umupaka arasa ku minara abasirikare b’u Rwanda bacungiramo umutekano, akaba yarashwe ageze muri metero 50 yinjiye ku butaka bw’u Rwanda mu Kagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu.  

Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo ingabo za EJMV zageze ku mupaka ziiherekejwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda bafata amakuru y’iperereza ry’ibanze, mu gihe umubiri w’uwo musirikare FARDC ivuga ko itazi wajyanywe mu Bitaro bya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje.

Abagize itsinda rya EJVM babajije niba uwaje kurasa mu Rwanda yari wenyine cyangwa yari kumwe n’abandi basirikare, abasirikare bamurashe bavuga ko yaje wenyine. Yari afite imbunda yo mu bwoko bwa AK-47, akaba yarasiwe mu murima w’ibishyimbo amaze kurasa amasasu arindwi ariko nta n’umwe yakomerekeje.

Kwibuka30

Umwe mu basirikare b’u Rwanda bamuhagaritse ataragira n’umwe akomeretsa cyangwa ngo amutware ubuzima, yagize ati: “Yaje avuye muri Congo arasa amasasu arindwi ku minara ibiri turamusubiza, ahita akomeza ashaka aho yihisha, nabwo aharasira amasasu abiri, aribwo yahise araswa.”

Brig Gen Andrew Nyamvumba ukorera mu Ntara y’Iburengerazuba yasobanuriye ingabo za EJVM uko umusirikare wa FARDC yinjiye mu Rwanda kugeza arashwe, avuga ko iki kibazo atari ubwa mbere kibaye.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru wa Kigali Today wageze aho umurwanyi yarasiwe, abasirikare ba FARDC bari baje kugenzurako umusirikare ari uwabo bavuga ko bumvise amasasu yavugiye mu Rwanda ariko batazi icyayateye, ndetse ngo bagenzuye abasirikare babo babona baruzuye.

Umwe muri bo yagize ati: “Ntituzi umusirikare warashwe niba ari uwacu kuko twagenzuye abasirikare bacu dusanga buzuye.”

Umurambo w’uwarashwe wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi mu gihe hategerejwe ko FARDC yemera uwo musirikare wayo ikamutwara.

Abaturage b’u Rwana by’umwihariko abo mu Karere ka Rubavu, basabwe gukomeza imirimo yabo ya buri munsi kuko umutekano wabo urinzwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.